Kuri uyu wa kabiri, umupolisi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Filipine yishwe n’isake ubwo yageragezaga guhagarika umukino wazo utemewe muri iki gihugu
Cockfighting ni umukino usanze ukorwa aho abantu batanga amafaranga
bagateranya inkoko ebyiri zikarwana ariko kubera icyorezo cya coronavirus uyu
mukino wari warahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ko abantu bahura ari benshi
Impanuka idasanzwe yabereye mu ntara yo mu majyaruguru ya Samar yabaye igihe Liyetona Christian Bolok yabuzaga isake kurwana,
Umuyobozi w'igipolisi cy'intara, Colonel Arnel Apud, yavuze ati: Icyuma cyari kiri ku isake cyakubise ku mutsi w'ikibero cy’ibumoso cy’uyu mupolisi maze ava amaraso menshi kugeza apfuye
Apud ati: "Byari impanuka itunguranye ntago nashoborga kwizera ko isake yakwica
umuntu" ati "Ni ubwa mbere mu
myaka 25 maze ndi umupolisi nabuze mugenzi wanjye yishwe n’inkoko."
Src: Dailymail.co.uk
TANGA IGITECYEREZO