Kigali

Nicole Young uherutse gutandukana na Dr Dre ari gukorwaho iperereza kuri miliyoni zisaga 377 Frw zibwe kuri konti ya Dr Dre

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:14/10/2020 12:20
0

Polisi yo mu mugi wa Los Angeles iri gukora iperereza kuri Nicole Young wahoze ari umugore wa Dr Dre kubw’ibihumbi $385K birenga ni ukuvuga asaga miliyoni 377 Frw yibwe kuri konti y'inzu itunganya umuziki ya Dr Dre. Ibi kandi bibaye nyuma ya gatanya yabaye hagati ye n’umugabo we yatwaye agera kuri miliyari y'amadorali ($1Billion)Nkuko byatangajwe n’umufatanyabikorwa muri buzinesi wa Dr Dre, Bwana Larry Chatman yavuze ko yamaze gutanga ikirego kuri Polisi ya Los Angeles ndetse ko yatangiye iperereza kuri Nicole Young wahoze ari umugore wa Dr Dre aho bamukurikiranyeho kubikuza $385,029 kuri konti y’inzu itunganya umuziki ya Record One Studio ya Dr Dre nta burenganzira ahawe.

Uyu mugore aherutse kwaka gatanya yo gutandukana n’umugabo we mu mezi macye ashize nyuma y’imyaka 24 bari bamaze babana n’umugabo we ndetse amakuru avuga ko gatanya yabo yatwaye agera kuri Miliyari imwe y'amadorali.  

Dailymail dukesha iyi nkuru ivuga ko Nicole aherutse kubikuza amafaranga inshuro zigera kuri 2 kuri konti ya Dr Dre. Nyuma Dr Dre yaje kuvugana n’umugore we maze amubwira ko afite uburenganzira kuri ayo mafaranga kubera ko nawe ari ku rutonde rw’aba nyiri konti.

Mu kwezi gushize ikipe ya Dr Dre imwunganira mu mategeko iherutse gusaba ikipe ya Young ko basubiza aya mafaranga kuri konti mu maguro mashya cyangwa se hakitabazwa amategeko.

Dre and Young

Nicole Young ari gukorwaho iperereza ku mafaranga yibwe muri konti ya Dr Dre

Nyuma y’uko Chatman atanze ikirego cye kuri polisi ya Los Angeles ikipe ya Nicole Young yatangaje ko ibyo uyu Chatman ashinja umukiriya wabo nta kuri kurimo ahubwo ari ukumuharabika. Bryan Freedman umwe mu bunganira uyu mugore yagize ati:”Abantu baba bari maso, amabanki ntago ashobora gutanga amafaranga iyaha abantu batemerewe kuyahabwa.”

Ibi byose bije nyuma y’uko umucamanza yanze icyifuzo cy’uyu mugore aho yashakaga ko umugabo we amuha miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atanu by’amadorali ($1,500,000) mu kwishyura ibikenerwa byose ku mutekano we. Abunganizi be bavugaga ko umukiriya wabo akeneye aya mafaranga kugira ngo ashake abamurindira umutekano kubera ko umutekano we utameze neza.

Nicole Young yatse gatanya n’umugabo we muri Kamena uyu mwaka nyuma y’imyaka 24 yose yari ishize abana n’umugabo we ndetse banafitanye n’abana 2 aribo:Truice Young w’imyaka 23 y’amavuko na Truly Young w’imyaka 19 y’amavuko.

 

Src: Rap Up & Daily Mail   

  

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND