RFL
Kigali

Agiye kwitabaza inkiko! Producer Iyzo yashinje Pius kumutwara Amalon n’ideni rya Miliyoni 2 Frw

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/10/2020 11:48
0


Producer Niyonzima Isaac uzwi kandi nka Iyzo Pro, yatangaje ko yiteguye guharanira uburenganzira bwe ku ndirimbo avuga ko ari iye yitwa “Moni”, ndetse agafashwa guhabwa miliyoni 2 Frw za Album “Iwacu” yakoreye Rukabuza Rickie [Dj Pius].



Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020, ni bwo umuhanzi Amalon yasohoye indirimbo ye nshya yise “Moni” yaherekejwe n’inkuru zivuga ko yari yibwe igahabwa umuhanzi ukizamuka Cris Clae ufite indirimbo imwe yitwa “Itomati”.

Cris asanzwe afashwa na Producer Iyzo mu muziki, ndetse aranitegura gusohora indirimbo ze nshya. ‘Moni’ ye yakozwe na Producer Iyzo mu gihe ‘Moni’ ya Amalon yatunganyijwe na Madebeats.

Izi ndirimbo zombi zitandukanyijwe n’isegonda rimwe, no kuba mu ndirimbo ya Amalon hatumvikanamo gitari n’aho ubundi amagambo ni amwe 100%.

Producer Iyzo yabwiye INYARWANDA, ko mu 2018 akorana n’umuhanzi Amalon yamukoreye indirimbo anamwandikira izirimo “Yambi” yatumye amenyekanye mu ruhando rw’abahanzi bigenga.

Avuga ko icyo gihe ari nabwo yanditse indirimbo “Moni” ashaka ko azayikorana na Amalon. Ngo Amalon yaje kuva mu maboko ye mu buryo nawe atamenye atangira gukorana na Dj Pius.

Producer Iyzo avuga ko Pius yamenyanye na Amalon bakora indirimbo “Yambi”, ndetse ngo yari yumvise ku mushinga w’indirimbo “Moni”

Akomeza avuga ko Amalon yatangiye gukorana na Dj Pius, ku munsi bagombaga gusinyiraho amasezerano, wanabereyeho ifatwa ry’amashusho y’indirimbo “Yambi” yakoreshejwe na Dj Pius.

Asobanura ko mu gihe yari kumwe na Amalon bakoze indirimbo “Moni” baza gutandukana batayirangije, ariko ngo Pius na Amalon bari bafite imbanzirizamushinga yayo, ari nayo bifashishije Madebeat ayikora.

Ati “Amalon yari umuhanzi wanjye icyo gihe. Pius we yatwaye igicuruzwa cyanjye agitwara atanyishyuye. Basohoye indirimbo ejo bundi bumvise ko turi gufata amashusho yayo.”

Akomeza ati “Iriya ndirimo nayikoranye na Amalon, Pius bataramenyana. Kuko icyo gihe Amalon twakoranaga mu buryo bwo gucuruza, kuko hari n’indirimbo Amalon yazaga akaririmba nkazigurisha…Hari abahanzi benshi bo mu Rwanda n’abo muri diaspora yandikiraga indirimbo ariko akaba afite ize.”

Iyzo avuga ko yatekerezaga gufasha Amalon akaba umwe mu bahanzi bafashwa na Label ya Kikac Music, ariko ngo Pius yamuciye inyuma amutwara umuhanzi avuga ko yafashije byinshi kugeza ubu.

Iyzo avuga ko yamenye Pius yatangiye gukorana na Amalon, abibwiwe na AB-Godwin, wafashe amashusho y’indirimbo ‘Yambi’.

Ngo Amalon yabwiye Iyzo, ko yemeye gukora amashusho y’iyi ndirimbo, kuko Pius yamubwiye ko yamaze kuvugana na Iyzo kandi ko ari bugere ahabereye ikorwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo.

Indirimbo ‘Yambi’ yabanje gukorerwa muri Nep Records irangirira muri Country Records.

Iyzo yavuze ko mu gihe cy’iminsi ine aba yitabaje inkiko kugira ngo ikibazo cy’indirimbo gikemuka Ati “N’iyo agomba kujyamo (amategeko) kuko nta kuntu bakina indirimbo ebyiri zisa…Bazaze baburane urwo rubanza, ubwo bazazana ibimenyetso natwe tuzazana ibyacu kandi twe dufite ibigaragaza ko indirimbo ari iya 100%. N’inkiko zizazamo ariko bizagenda mu buryo bwa nyabwo.”

Producer Iyzo yavuze ko yiteguye kwerekana buri kimwe cyose kigaragaza ko indirimbo “Moni” ari iye, ndetse ko yayihaye umuhanzi Cris, kuko ari iye bwite.

Producer Iyzo yavuze ko Dj Pius amufite Miliyoni 2 Frw

Iyzo yatangaje ko ari we wakoze Album ‘Iwacu’ ya Dj Pius, ndetse ko amafaranga Miliyoni 2 Frw yayikoreye atarayahabwa.

Uyu musore yavuze ko nta masezerano yigeze agirana na Dj Pius ubwo yamukoreraga iyi Album, ari nabyo ngo Pius yitwaza avuga mu itangazamakuru n’ahandi ko nta mafaranga amufitiye.

Iyzo wakoreye benshi mu bahanzi, ati “Ni ukuri nta hantu nandikiranye nawe, kuko habura iminsi ibiri y’igitaramo Pius twaricaye ndamubwira nti ‘rero Pius abantu tujya duhinduka wenda ushobora kubona ukoze igitaramo kikarangira mu mahoro cyangwa birangiye ugahita ufata umwanzuro wo kunyambura kandi uzi neza ko undimo ideni rya miliyoni 2 Frw, aranabyemera’. Aravuga ati ‘njyewe nyizera, nyihanganira kuko amafaranga azava muri ‘concert’ tuzayagabana.”

Producer Iyzo avuga ko yizeye Dj Pius, kuko ari umuntu bahoranaga umunsi ku munsi, yagiye afasha byinshi we n’abandi bahanzi bakoranye byabanjirije kumurika Album ye.

Iyzo yavuze ko yiteguye gukora ikintu kizangiza urugendo rw’umuziki wa Pius, kuko ngo yamwigishije byinshi amufata nk’umuvandimwe, ku buryo yabonaga ntacyo bazapfa bakorana.

Yavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye agerageza kwishyuza Pius, ndetse akamuha umunsi ntarengwa ariko ngo ntayo yabonye.

Mu kiganiro cy’umunota umwe n’amasegonda 17’ Rukabuza Rickie [Dj Pius], yahaye INYARWANDA, yavuze ko yiteguye kuburana na Producer Iyzo mu gihe cyose yaba yitabaje inkiko ku ndirimbo “Moni.”

Yavuze ko hashize imyaka ibiri, Producer Iyzo avugiye kuri imwe muri shene za Youtube, ko azajyana mu nkiko Dj Pius, ariko ngo ntabyo arakora.

Ati “Nta bintu nshaka kuvuga kuri Iyzo. Muvandimwe, nta bintu nshaka kuvugana na Iyzo. Ibyo bintu yarabivuze kuri Youtube, ko yabivuze kuri Youtube mu myaka ibiri ishize we yagiye mu nkiko? Nta kibazo, ibyo nibyo yagakwiye kuba yarakoze cyera.”

Producer Iyzo yatangaje ko yatandukanye na Amalon mu buryo bw'amayobera, ndetse ko indirimbo 'Moni' afite ibimenyetso bigaragaza ko ari iye

Dj Pius yavuze ko yiteguye kuburana iby'indirimbo 'Moni' na Miliyoni 2 Frw Iyzo Pro avuga ko amufitiye

Umuhanzi Amalon yabanje gufashwa na Producer Iyzo mbere y'uko ajya mu maboko ya Pius








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND