Umu-cardinal uherutse kweguzwa ku nshingano kubera gukurikiranwaho kunyereza umutungo wa Kiriziya akawigurira inzu y’agatangaza mu mujyi wa London akomeje kunyomoza ayo makuru. Ku itariki ya 24 Nzeli ni bwo Papa Francis yakiriye ukwegura kwa cardinal Giovanni Angelo Becciu.
Mu
itangazo yageneye abanyamakuru, umwunganizi mu mategeko wa Cardinak Angelo
Becciu, kuri uyu wa gatatu yatangaje ko ibyaha ashinjwa ko ari uwo yunganira
ari umwere wa byo. Uyu munyamategeko, yongeyeho n’amaraporo akomeke gushyirwa
hanze n’ibitangazamakuru byo mu Butariyani nta kindi agamije bitari gusebya uyu
akomeje Becciu.
Tariki
ya 24 Nzeli 2020, itangazo rya Vatican ntiryigeze rivuga byinshi ku iyegura rya
Becciu doreko ryavugaga ko Nyirubutungane yakiriye iyegura riturutse mu biri by’uyu
mu Cardinal. Uku kwegura bivuze gusezera ku mirimo ifite aho ihuriye n’ubu-cardinal.
Nyamara
uyu mu cardinal w’imyaka 72 ucyuye igihe, yatangarije igitangazamakuru cy’Abatariyani
cyitwa Domani ko yasabwe kwegura ku nshingano ze n’ibiro bya Papa kubera ko
yaketsweho kwihera murumuna we amafaranga ya Kiriziya. Nyuma yo kuvuga ibyo
yongeyeho ko atigeze yiba n’ifaranga rimwe.
Uyu
Angelo Becciu wigeze kuba umunyamabanga wa leta ya Vatican, magingo aya yarayoboye
komisiyo yari ishinzwe kwemeza abashyirwa mu cyiciro cy’abatagatifu.
Becciu
arashinjwa kunyereza amafaranga ya Kiriziya angana n’ akayabo ka miriyoni
zirenga $236 akayiguriramo inzu y’agatangaza mu murwa mukuru w’Ubwongereza. Iki
gikorwa bivugwa ko cyabaye igihe yari mu bunyamabanga bwa Vatican hagati ya
2011 na 2018. None kuki uyu mu cardinal asezerewe ku nshingano yarashinzwe muri
2020?
Tariki
ya 25 Nzeli mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yatangaje ko mu giteye asabwa
kwegura harimo n’ikibazo cyuko yatanze akayabo k’ibihumbi $116 nk’imfashanyo ku
muryango utabara abimukira mu kirwa cya Sardinia. Uyu muryango uyoborwa na
murumuna wa Cardinal Beccui.
Ikinyamakuru
Corriere della Sera cyo cyatangaje ko
uyu Becciu yoherereje akayabo k’ibihumbi $829 ku miryango yashinjaga cardinal
George Pell wo muri Australia ukurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa ry’abana
rishingiye ku gitsina. Ibi ngo byari kugirango iyi miryango idakomeza gushinja
Pell. Nyamara iki kinyamakuru nticyigeze gitangaza ibimenyetso by’iri yoherezwa
ry’aya mafaranga.
Ikinyamakuru
La Iene cyo nticyatinye kwandika ko gifite ibimenyetso simusiga byerekana ko mu
gihe cy’imyaka 5, Becciu yatanze amafaranga akabakaba ibihumbi $588 ku muryango
ufasha wo mu gihugu cya Slovania. Uyu muryango uyubowe n’umugore na we ukomoka
muri cya kirwa cya Sardinia, Cecilia Marogna; yewe iki kinyamakuru ntikibura
kuvuga ko n’umubano wabo utari mubi. Iki kinyamakuru cyongera kwerekana ko aya
mafaranga atigeze akoreshwa mu bikorwa byo gufasha ahubwo yakoreshejwe mu
kugura imyenda n’ibindi bikoresho by’imirimbo bihenze.
TANGA IGITECYEREZO