RFL
Kigali

Breaking: Nyuma y'amezi asaga 7 kwiga bihagaze, Kaminuza y’u Rwanda yatangaje itariki abanyeshuli bazasubukuriraho amasomo

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:9/10/2020 10:31
4

Amezi asaga 7 arashize abanyeshuli barahagaritse amasomo kubera Covid-19. Binyuze mu kiganiro cyakozwe hifashijwe ikoranabuhanga, Kaminuza y’u Rwanda yamaze impungenge abanyeshuli itangaza igihe amasomo azasubukurirwa ku biga mu wa 3, 4 n’uwa 5. Naho ku biga mu mwaka wa 1 n’uwa 2 bo bazakomeza kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga (E-learning).Kuwa 8 Ukwakira 2020 ni bwo Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko iri gutegura ikiganiro n’abanyeshuli hifashijwe ikoranabuhanga binyuze ku nkuta zayo ari zo Facebook na Twitter. Muri iki kiganiro abanyeshuli bari kubaza bagahita basubizwa, benshi bagiye bagaruka ku bibazo binyuranye, gusa inkuru yari itegerejwe na benshi yari iyo kumenya igihe bazagarukira ku masomo.

Muri iki kiganiro iyi kaminuza yatangaje ko amasomo azasubukurwa kuwa 19 Ukwakira 2020. Ku bijyanye n'ibyatangajwe byo kuba mu macumbi ya Kaminuza, basubije ko abashinzwe imibereho myiza y'abanyeshuli muri buri koleje ari bo bazagenda babitangaza.

Umwe mu banyeshuli babajije ikibazo kijyanye no gutangira yagize ati ”Murakoze nitwa Jean de Dieu SINGIZUMUKIZA, ndi umunyeshuli muri UR nkaba nshaka kumenya igihe cya nyacyo tuzatangirira gusubirira kuri kaminuza”. Igisubizo yahawe na Kaminuza y’u Rwanda kiragira kiti ”Nshuti yacu SINGIZUMUKIZA, turi gupanga gutangira kuwa 19 Ukwakira, ikindi kolege ni zo zizagenda zitangaza amabwiriza yo kugenderaho”.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

 • Ahimana fils john3 months ago
  Murakoze amazina nitwa Ahimana fils nkaba niga mu rp nabazaga ukunt tuzajyatwiga abanyeshuri bomuwa mbere nta machine(laptop mwanduhaye) kuko nimbogamizi jyewe ubwajye mfite ntana telephone ya smart mfite murakoze.
 • Niyomugabo David3 months ago
  Nashakaga kubaza urutonde rw'abemerewe kwiga muri kaminuza y'U Rwanda n'inguzanyo bazatangazwa ryari?
 • Maurice IYAKAREMYE3 months ago
  Murakoze kutumenyesha gahunda yogutangira byumwihariko kubyiciro byakaminuza.
 • Twizeyimana alex3 months ago
  Nonese nkatwe twiga A LEVEL twaba tuzatangira ryari?


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND