RFL
Kigali

Menya ibintu 10 byatuma ibikoresho by’ikoranabuhanga bidakomeza kukwangiriza amaso

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:8/10/2020 14:51
0


Uruhurirane rw’ibimenyetso byo kwangirika kw’amaso y’abantu bitewe no gukoresha cyane ibyuma by’ikoranabuhanga ‘Computer eye strain’ ni kimwe mu bihangayikishije abatuye Isi muri iyi minsi kuko abari hagati ya 50% na 90% bagerwaho n’ingaruka zo kurebesha amaso yabo mu birahure byaka bya telephone na mudasobwa.



Inzobere mu buvuzi bw’amaso zivuga ko ‘Eye Strain’ atari indwara, bityo ngo iyo umuntu amenye ibimenyetso byayo hakiri kare agakurikiza amabwiriza amaso ye yongera kuba mazima.  Mu bimenyetso bya Eye Strain harimo kuma mu mboni z’amaso, kubabara umutwe, kunanirwa amaso.

Dore ibintu 10 wakora kugira ngo uce ukubiri na ‘Eye Strain’

1.Kunywa amazi

Kunywa amazi birinda umwuma umubiri wose n’amaso arimo niyo mpamvu kunywa amazi ahagihe bikurinda kumagara mu maso. Muri rusange impuzandengo y’amazi umuntu akwiye kunywa ku munsi ni ibirahure 8. Gusa aya amazi agenda yiyongera cyangwa akagabanuka bitewe n’ubwoko bw’akazi umuntu akora. Abakora akazi k’ingufu nibo basabwa kunywa amazi arenze ibirahure umunani kandi nabwo biterwa n’ubunini bw’umuntu n’indeshyo ye.

2.Kubobeza amaso

Mu gihe utangiye kumagara mu maso kandi uziko umaze iminsi uyarebesha cyane muri mudasobwa cyangwa telephone ukwiye kujya muri pharmacy ukagura imiti yongera ububobere mu maso ‘lubricating eye drops’.

3.Kwirinda umwuka usa nabi

Mu biro byinshi usanga bakoresha ibyuma bitanga ubuhehere mu mazu (air conditioners, fans, na ventilators. )Inzobere mu buvuzi bw’amaso zivuga ko ibi bikoresho iyo bidasukurwa neza bihuha umwuka urimo ivumbi rikazinjira mu maso rigafunga inzira zirekura amarira, bikazarangira amaso atangiye kubura ububobere.

4. Akaruhuko

Gutegura gahunda ugateganya n’amasaha y’akaruhuko ntabwo bigirira akamaro ubwonko gusa ahubwo birinda n’amaso kwangizwa n’urumuri rwa mudashobwa na telephone. Ubushakashatsi bugaragaza ko guhaguruka ukajya hanze ukamarayo iminota 10 ukinanura bitagabanya gusa ububabare bwo mu mugongo no ku gikanu ahubwo binagabanya ibyo byo kwangirika amaso igihe ukoresha cyane mudasobwa mu kazi.

5. Guhumbyaguza

Guhumbya kenshi bituma imisemburo ishinzwe gukora amarira iyarekura ijisho rigahehera. Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umuntu atangiye kureba muri mudasobwa cyangwa telephone inshuro yahumbyaga zigabanukaho 70%. Ibi bituma yumagagara mu maso. Abantu bakorera kuri mudasobwa bagirwa inama yo gushyira inzogera ibibutsa ko buri minota runaka bagomba guhumbyaguza inshuro nibura 10.

6.Gusinzira

Kugira amasaha yo gusinziriraho bituma amaso aruhuka wa munaniro wakuye kuri mahine ukavamo amaso akongera gutora agatege. Nijoro nibwo amaso yisukura imyanda yagiyemo ku mwanya igasohoka niyo mpamvu gusinzira amasaha yagenwe bisukura amaso.

7. Gutereka neza mudasobwa yawe

Inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amaso zivuga ko intera iba hagati y’amaso n’ikirahure cya mudasobwa igomba kuba hejuru ya cm50 ariko ntirenge cm100.

8. Urumuri ruringaniye

Urumuri umuntu agomba kwitaho ntabwo ari urwo muri mudasobwa gusa ahubwo n’urwo mu cyumba ukoreramo ugomba kurwitaho. Abakoresha mudashobwa mukazi bagirwa inama yo kuyitereka ku buryo ikirahure cyayo kireba mu idirisha cyangwa ahandi hose urumuri ruturuka. Ibi bituma urumuri rwo muri mudasobwa n’urwo hanze yayo bitihuza ngo bitere umutwe wa nyirayo umunaniro ukabije.

Igihe ubonye guhangana n’ikibazo cy’urumuri bikunaniye ugomba gukoresha tekinike yo guhumbyaguza.

9. Kuregera mudasobwa

Inzobere Roshni Patel yatangarije Lifehack ko umuntu ukoresha mudasobwa agomba kuyiregera neza akanakora ku buryo yo n’aho akorera hataba urumuri rutitira.

10. Kurya inyunganiramirire

Nk’aho indyo yuzuye idahagije ku bantu bakoresha cyane mudasobwa, bagirwa inama yo kujya biyegereza imbuto n’ubunyobwa bakanyuzamo bakabirya bari mu kazi mu rwego rwo kongera vitamin zirinda amaso, arizo A,C na E.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND