RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka ibiri badacana uwaka, Critiano Ronaldo na Segio Ramos biyunze - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/10/2020 12:32
0


Nyuma y'imyaka ibiri batavuga rumwe kubera Luka Modric, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo na myugariro Sergio Ramos bashyize ku ruhande icyabatandukanyaga bariyunga.



Nyuma y'umukino wa gicuti igihugu cya Portugal na Espagne bari bamaze kunganya 0-0, hasohotse ifoto Ramos na Cristiano bafashe umwambaro w'ikipe y'igihugu ya Portugal wanditseho C.Ronaldo iruhande hahagaze Pepe, bigaragaza ikimenyetso cy'ubwiyunge hagati y'aba bagabo bari bamaze imyaka ibiri ntawuvugisha undi.

Intandaro y'urwango rwari hagati y'ibi byamamare yaturutse ku kubura igihembo cya Ballon dÓr kuri Cristiano mu 2018, aho uyu rutahizamu ufatwa nk'uwa mbere ku Isi atishimiye uko mugenzi we Ramos bakinanye imyaka 9 bagatwarana ibikombe 15, yabyakiriye, dore ko we yahamyaga ko Cristiano atari akwiye icyo gihembo, agashimangira ko Modric agitwaye agikwiye.

Guhera icyo gihe aba banyabigwi ba Real Madrid batangiye kurebana ay'Ingwe, ndetse ntibongera no kuvugana.

Aganira n'ibitangazamakuru byo mu Butaliyani, nyuma yo kubura Ballon dÓr yari kuba iya gatandatu, Cristiano yagize ati" Nibyo koko ndababaye, ariko ubuzima burakomeza kandi ngiye gukomeza gukora cyane.

Mu kibuga nakoze ibishoboka byose kugira ngo ntware Ballon d’Or, imibare ntabwo ibeshya.Ntabwo nakomeza kubabara,mfite umuryango mwiza n’inshuti kandi nkina muri imwe mu makipe ya mbere ku Isi.

Nshimiye Luka Modric wegukanye igihembo, ariko umwaka utaha tuzongera duhure kandi nzakora ibishoboka byose kugira ngo ngitware".

"Utekereza ko ngiye kwicara mu rugo nkarira"?

Nyuma y'imyaka ibiri badacana uwaka, Cristiano na Ramos bongeye kwiyunga nyuma y'umukino ibihugu bareya ba kapiteni byari bimaze kunganya 0-0.

Mu ijoro ryakeye, Sergio Ramos yashyize hanze ifoto yakwirakwiriye  mu bitangazamakuru ari kumwe na Cristiano Ronaldo na Pepe bahoze bakinana, bafatanye ku rutugu ndetse afashe umupira wa Ronaldo.

Hasi yayo yandikaho ati “Turacyari kumwe….ibyiza biri imbere !nishimiye kongera guhura namwe nshuti”.

Muri Real Madrid, Cristiano na Ramos bakinanye imyaka 9, begukana ibikombe 15 bikomeye.

Cristiano na Ramos biyunze nyuma y'imyaka ibiri badacana uwaka

Umukino wa gicuti wahuje Portugal na Espagne warangiye baguye miswi 0-0

Ramos na Cristiano bakinanye imyaka 9 muri Real Madrid begukana ibikombe 15

Ballon d'Or yegukanwe na Madric niyo yari yabaye intandaro y'urwango hagati y'aba bagabo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND