Kigali

Umugabo yiyiciye umugore ndetse n’umwana w’imyaka 3 nawe ahita yitera icyuma arapfa

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:8/10/2020 7:38
0


Kailash Kuha Raj w’imyaka 3 na nyina Poorna Kaameshwari Sivaraj w’imyaka 36 basanzwe bapfuye ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2020 ahagana mu ma saa sita z’ijoro i Brentford mu Burengerazuba bwa London aho babaga.



Polisi  yatangaje ko uyu mugabo Kuha Raj Sithamparanathan w’imyaka 42 bivugwa ko ari we waba yiyiciye umugore n’umwana, basanze nawe afite ibikomere byinshi bihutira kumujyana kwa muganga n'ubwo byarangiye nawe apfuye, gusa bakigera muri urwo rugo basanze umugore n’umwana bo bamaze gushiramo umwuka ndetse n’imbwa yabo nayo yari yapfuye.

Polisi kandi yanatangaje ko nta wundi muntu iri gushakisha yaba ikekaho kwica uyu mubyeyi n’umwana we. Abaturanyi babo bavuga ko Kuha Sithamparanathan na Poorna bakomoka muri Maleysia, bakaba bari barashyingiranwe mu mwaka wa 2015 i Kuala Lumpar. Bakomeza bavuga ko mu mezi ashize aba bombi bahoraga bashwana.

Poorna n'umwana we ndetse n'umugabo we bose bamaze gupfa

Umwe mu baturanyi babo yagize ati: “Ibintu ntibyagendaga neza hagati yabo  cyane cyane mu gihe cya 'Guma mu rugo'”. Ati: “Ni bamwe mu bashakanye bari bafite umwana muto kuri uyu murongo dutuyeho, biroroshye cyane kuba umuntu yabumva batongana dore ko banatonganaga igihe kirekire”.

Jamila, undi muturanyi wabo yagize ati: “Birababaje, bakundaga imbwa yabo kandi nakundaga kubabona buri gihe bayijyanye gutembera”. Akomeza avuga ko aho atuye ahamaze imyaka 3 kandi ko akenshi yababonaga, ati: “Ariko mu ijoro ryatambutse nta kintu nigeze numva, mu gitondo ni bwo namenye ibyabaye, birandenze, birandenze cyane sinzi icyaba cyatumye ibi bibaho”.

Ibi byabaye nyuma y’uko ku cyumweru tariki 4 Ukwakira 2020, Polisi yakiriye telefone y’umwe mu bagize umuryango wa Poorna bavuga ko bahangayikishijwe na Poorna utari warigeze agaragara kuva mu kwezi gushize kuko ku wa mbere tariki 5 Ukwakira abo mu muryango we bari bagerageje kuza kumureba mu rugo incuro nyinshi batamubona.

Ibi bimaze kuba ni bwo Polisi yafashe umwanzuro wo kwinjira mu nzu y’uyu muryango  ndetse banizera badashidikanya ko Kuha Sithamparanathan yikomerekeje ku bushake acyumva ko Polisi yinjiye mu nzu.
 

Src: The Sun






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND