Kigali

India: Umubiri w’umwana w’imyaka 6 wapfuye azize gufatwa ku ngufu wajyanwe mu myigaragambyo

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:7/10/2020 7:55
0


Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 6 iwabo batuye mu Majyaruguru y’Ubuhinde mu Ntara ya Uttar, Pradesh yapfuye yari amaze iminsi 10 mu bitaro, aho yajyanywe nyuma y’uko bimenyekanye ko yafashwe ku ngufu na mubyara we.



Ibi bibaye nyuma y’uko mu kwezi gushize kwa Nzeri nabwo habaye imyigaragambyo kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 19 wari wafashwe ku ngufu n’itsinda ry’amabandi.

Bigaragara ko iki kibazo cy’abakobwa n’abagore bakomeje gufatwa ku ngufu mu Buhinde kidateze kuzashira, bitewe n’uko nta muhate abashizwe umutekano bagira mu kubikurikirina ngo bigabanuke cyangwa se ngo bibe byazagira n’iherezo.

Inkuru dukesha Times of India, ivuga ko, uyu mwana w’imyaka 6 wahohotewe yapfiriye mu bitaro biherereye i Delhi nyuma y’iminsi 10 yaramaze yitabwaho ariko bikarangira apfuye. Ibi byatumye habaho imyigaragambyo ikaze mu Buhinde, aho abo mu muryango w’uyu mwana bafashe umurambo we bakawujyana mu myigaragambyo.

Byatangajwe ko uyu mwana w’umukobwa yari yasigaye mu rugo kugira ngo yite kuri barumuna be mu gihe ababyeyi bari bagiye mu kazi. Ubwo barumuna be barimo bakina hanze we ari mu nzu, Pandey mubyara wabo, nibwo yaje amufata ku ngufu.

Umuturanyi wabo yumvise umwana avuza induru niko guhamagaza nyina w’umwana nawe ahamagaza abapolisi. Bidatinze Pandey yajyanywe gufungwa, umwana nawe ajyanwa mu bitaro.

Mu kababaro kenshi, umuryango w’uyu mwana wafashwe ku ngufu wajyanye umurambo we mu muhanda ubwo bari mu myigaragambyo basaba ihagarikwa ry’umupolisi bagejejeho ikirego agatinda kubafasha.

Gusa Polisi yo yavugaga ko yahise ita muri yombi Radharaman Pandey w’imyaka 30 uregwa icyaha cyo gufata ku ngufu.

Nk’uko byatangajwe na english.jagran.com, Aligarh Muniraj umukozi wa station ya Polisi  yahagaritswe kubera kugaragaza ubushake bucye mu gufata uregwa ari we Pandey. Nyuma nibwo abayobozi bakuru bafashe icyemezo cyo kujya ahari kubera imyigaragambyo bakagerageza kuyihosha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND