RURA
Kigali

USA: Polisi yaguye gitumo abantu babiri bari gusambanira mu irimbi ndangamateka

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:4/04/2025 20:07
0


Muri Leta ya Florida iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Polisi yataye muri yombi umugabo n’umugore nyuma yo kubafata bakora imibonano mpuzabitsina hejuru y’imva mu irimbi rya kera ryashyizwe ku rutonde rw’ahantu ndangamateka.



Ibi byakozwe n’aba bantu byavuzweho na benshi, kuko byarenze ihame ry’umuco no kubaha abitabye Imana.

Abo bafashwe ni Joseph Luke Brown w’imyaka 38 na Stephanie Kay Wegman w’imyaka 46, bombi bakomoka mu gace ka Websters. 

Amakuru avuga ko basize imodoka yabo ya Nissan hafi y’irembo rifunze ry’iryo rimbi ryashinzwe mu 1850, maze bakihugika mu gice cyihishe cy’irimbi aho polisi yabasanze.

Umupolisi wa leta ni we wabanje kubona imodoka itarimo abantu, ariko ifunguye amadirishya yose, maze bimutera gutangira iperereza.

Icyamutangaje kurushaho ni uko ubwo yasangaga uwo mugabo n’umugore bihishe inyuma mu irimbi, yabasanze bari mu gikorwa cy’ubusambanyi hejuru y’imva.

Ntibyagarukiye aho. Mu gihe bakoraga iperereza kuri iyo modoka, polisi yasanzemo methamphetamine hamwe na Xanax na Oxycodone, ibiyobyabwenge bikomeye. 

Stephanie yahise atabwa muri yombi ashinjwa ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, naho Joseph ajyanwa ku bitaro kubera ikibazo yari asanzwe afite ku kaguru.

Nubwo Joseph atahise atabwa muri yombi, ubuyobozi bwatangaje ko bugiye gushaka uruhushya rw’ifungwa (warrant) kugira ngo nawe akurikiranwe n’ubutabera.

Iri rimbi rifite amateka rikaba ryaraherukaga gukoreshwa mu gushyingura mu 1924, ryashyizwe ku rutonde rw’ahantu ndangamateka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2021.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND