Mbonigaba Francois arwariye mu bitaro bya Kabure nyuma y’uko akubiswe n’abanyerondo bo mu kagari ka Mpare umwe muri bo agacikishwa n’umuyobozi w’umudugudu.
Avuga
ko kuri uyu wa 28 Nzeri 2020 Satatu n’iminota itanu aribwo yasagariwe
n’abanyerondo bakamukubita ubwo yari amaze gukinga aho akorera ngo yerekeze mu
rugo mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19.
Mbonigaba
wari kumwe n’umugore we ubwo batahaga, ngo bageze imbere y’umuryango w’aho
bakorera bahura n’abanyerondo barimo uwitwa Minani baramusuhuza batangira
kumwaka amafaranga.
Yagize
ati : “Batangiye kumbwira bati duhereze, nti mbahe iki? Bakomeza kuntota bati
duhereze amafaranga, nti ese ndabaha amafaranga y’iki? Ubwo ibyo nabonaga nk’ibyoroshye
byahindutse ibindi batangira kunshoka mu mifuka ari nako bampondagura.”
Umugore
we ngo yabonye batangiye kumukubita ahita ajya gukomangira undi muturanyi
ucururiza hafi yabo witwa Nkurunziza amusaba ko yaza gutabara umugabo we.
Nkurunziza
Emmanuel ubwo yahageraga akagerageza gukiza nawe batangiye kumukubita atabarwa
n’umuzamu we nawe wakubiswe nk’uko yabihamirije inyarwanda.com.
Ygize
ati “Hari nko mu ma satatu n’iminota 10, jye nari nanaryamye umugore we niwe
wankomangiye antabaza. Nahageze ngerageje gukiza bankubita inkoni, umuzamu
wanjye nawe aza gukiza baramukubita inkoni y’akaboko, mbonye bikomeye ntangira
guhamagara ubufasha mpamagara mudugudu tunavuza induru abaturage barahurura ari
benshi.”
Musabyimana
Olive nawe utuye Impare, yavuze ko uyu mugabo wahohotewe adasanzwe agira
urugomo ndetse ngo byabatunguye cyane.
Yagize
ati “Twebwe ahubwo twumiwe, uyu mugabo ntajya anavuga n’iyo umwambuye udasakuje
arakwihorera akituriza”
Olive
ngo asanga Impare hameze nk’agahugu kigenga, kuko ngo inzego zakahacungiye umutekano
nizo ziwuhungabanya.
Nkurunziza
kimwe n’umugore wa Mbonigaba, bemeza ko mudugudu (bita Jado) yahageze ntagire
icyo akora agahita acikana n’umwe muri abo banyerondo cyakora ngo abandi babiri
abaturage babafashe babashyikiriza polisi nayo yari yaje itabaye.
Umugore
wa Mbonigaba yagize ati “Mudugudu yahageze asanga abaturage bicaje abo
banyerondo. Yafashemo umwe amushyira kuruhande baravugana, twe twabonaga ko ari
umuyobozi ntakibazo aje gukemura ibyabaye, muri uko kumwizera rero twashidutse
bagiye bombi (Mudugudu n’umunyerondo umwe muri abo batatu).
Mbonigaba
nawe yemeza ko umuyobozi w’umudugudu wa Kigarama bita Jado ariwe wacikishije
umunyerondo witwa Minani wanamwambuye amafaranga agera ku bihumbi 300.
Asaba
ko yahabwa ubutabera, agasubizwa amafaranga agera ku bihumbi 300 bamwambuye
ndetse bakanishyuzwa n’iminsi azamara mu bitaro.
Yagize
ati “Urumva mbaga ingurube buri munsi nabagaga. Nabaga mfite amafaranga yose
kukazi kuko iyo umuturage yampamagaraga ko afite ingurube nahitaga njya
kuyizana ikaba iri mu kiraro. Ayo rero bayantwaye kuko bahise banshoka mu
mifuka ari nako bampuragura ibibando.”
Uyu
mugabo twasanze mu bitaro bya Kabutare avuga ko yahazanywe
n’imbangukiragutabara mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 nzeri 2020, avuga ko uretse
ibikomere bigaragara ku mubiri bamuteye ngo n’imbavu ze zimubabaza cyane.
Mukunzi
Jean de Dieu, umuyobozi w’umudugudu wa Kigarama ushinjwa gucikisha umwe mu
banyerondo bakoze urwo rugomo yahakanye ibyo avugwaho avuga ko atagombaga kuguma
mubantu barakaye kubw’umutekano we.
Yagize
ati “uwambyukije ni umuzamu uharara, nahageze nsanga abaturage babicaje ngize ngo
ndabaza batangira gusakuza, urumva nawe bari bajagaraye babonye umuntu wavuye
amaraso. Nahise njya kuruhande mpamagara gitifu mugisha inama y’icyo gukora. Nashidutse
numva bavuga ngo yagiye, sinari kumucikisha kuko sinari nejejwe n’uko bakubise
umuturage.”
Mudugudu
avuga ko na gitifu Alexandre Gakuru w’akagari ka Mpare aherutse gukubitirwa
muri aka gace agakuka amenyo, bityo ko byamuteye kugira impungenge yo kutaguma
kwiyereka abantu barakaye akaba agiye kuruhande gato.
Umuyobozi
w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yabwiye Inyarwanda ko iki kibazo bakimenye
ndetse ko kiri gukurikiranwa.
Yagize
ati “Icyo nabwira abaturage ni uko bagomba gukurikiza amabwiriza, bagakurikiza
amategeko, ntamuntu n’umwe uri hejuru y’amategeko”
Murangira
Thiery, umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, yemereye Inyarwanda ko bataye muri
yombi Nshimiyimana Jean de Dieu na Muragizi Emmanuel, bakurikiranweho icyaha
cyo gukubita no gukomeretsa.
Gukubita
cyangwa gukomeretsa kubushake bihanwa n’ingingo ya 121 yo mu gitabo cy’amategeko
mpanabyaha mu Rwanda, iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko
kitarengeje imyaka 5.
TANGA IGITECYEREZO