Ku isi hari amadini n'amatorero yagiye yubaka insengero nini cyane kandi zitangaje bitewe n'uburyo zubatswe, inyinshi muri izi nsengero n'ubwo zubatswe mu gihe cyo hambere zubakanywe ubuhanga buhanitse.
Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho Kiliziya 10 nini cyane
kurusha izindi ku isi, ku isonga hakaba hari Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero irimo
imva 100, harimo n'iz'Abapapa.
10. Minster Ulm (Ubudage)
Minster Ulm ni Kiliziya iherereye mu Mujyi wa Ulm mu Budage
ni Kiliziya nini kandi ndende ifite metero 161.5, ubuso bungana na metero kare
8,260. Ni imwe mu nzu zikomeye z’ububiko bw’idini Gatolika mu Budage. Kubaka
iyi Kiliziya byatangiye mu 1377 bihagarikwa igihe kirekire. Amaherezo ariko iza kurangira ku ya 31 Gicurasi 1890.
9. Kiliziya ya El Pillar (Espagne)
El Pilar iherereye mu mujyi wa Argon muri Espagne ni
Kiliziya ya mbere yeguriwe Bikira Mariya. Hakurikijwe imyizerere ya
hypothetike, Bikira Mariya yabonekeye Intumwa Saint James igihe yari mu
masengesho ku nkombe z'umugezi wa Ebro mu gace ka Iberiya muri Esipanye.
Bikira Mariya yamweretse ishusho y'inyubako, hanyuma
amutegeka kubaka iyi Kiliziya. Nyuma y’inyigisho ze, Saint James yubatse indi
Kiliziya nto mu ntara ya Zaragoza mu kinyejana cya mbere nyuma ya Yezu. Ifite
ubuso bwa metero kare 8,318. Irimo ishusho ya Bikira Mariya iherereye muri
chapelle ya Kiliziya. Ubu El Pilar ni hamwe mu hantu hasurwa cyane mu gihugu
cya Espagne.
8. Church of Holy trinity (Portugal)
Iyi Kiliziya iherereye mu Karere ka Santarem mu gihugu cya
Porutigali, yubatswe mu buryo bugezweho aho ishobora kwakira abantu
barenga 9,000 icyarimwe. Iyi Kiliziya yeguriwe Bikira Mariya. Yubatswe hagati
ya 2004 na 2007 n’umwubatsi w’Umugiriki Alexandros Tombazis, ifite ubuso bwa
metero kare 8,700.
7. Liverpool Cathedral (United Kingdom)
Kiliziya ya Liverpool niyo ndende mu gihugu cy'u Bwongereza
kuko ireshya na metero 189, ikaba iri ku mwanya wa karindwi ku isi. Ifite
metero 101 z'uburebure, izwi kandi nka katedrali ya Metropolitani ya Kristo
Umwami. Yatangiye kubakwa mu 1904 yubatswe mu byiciro bitandukanye yuzura mu
1978, ifite ubuso bwa metero kare 9,687. Iyi kiliziya kandi bakaba bakunda
kuyita Metropolitan Cathedral of Christ the King.
6. Basilica of Our Lady of Lichen (Poland)
Basilica Of Our Lady Of Lichen yubatswe ku butaka bungana na metero kare 10,090 n'uburebure bwa metero 141.2. Ni imwe muri Kiliziya nini ku isi, iherereye mu mujyi wa Konin muri Polonye. Yatangiye kubakwa mu 1994 bitwara imyaka icumi kugira ngo irangire, ifite amadirishya 365, inzugi 52 n’inkingi 12 zigereranya iminsi 365 igize umwaka n’ibyumweru 52 bigize umwaka hamwe n’intumwa 12 za Yezu Kristo.
5. Kiliziya ya Milan (Italy)
Kiliziya ya Milan iherereye mu mujyi wa Milan mu Butaliyani. Ni Kiliziya nziza cyane igaragaza urugero rwiza rw’ubwubatsi. ihagaze ku burebure bwa metero 108.8 ikaba iriho ishusho ya zahabu ya Bikira Mariya (Milan Madonnia). Kubakan Milan byatangiye mu 1386 bikomeza ibinyejana bitanu byakurikiyeho. Ni Kiliziya nini ifite uburebure bwa metero 157 kandi ishobora kwakira abantu 40,000 icyarimwe, irimbishijwe n'amashusho meza agera ku 3,400.
4. Cathedral of Saint John the Divine (USA)
Katedrali ya Mutagatifu Yohani Divine iherereye mu mujyi wa
New York. Ni katedrali nini y'Abangilikani, ifite ubuso bw’imbere bwa metero
kare 11,200 n'uburebure bwa metero 183.2. Kubaka iyi katedrali byatangiye mu
1892, yubatswe n'abubatsi babiri b'Abanyamerika bazwi cyane, George Heins na Christopher
Grant Lafarge.
Kubaka iyi nyubako itangaje byatwaye imyaka irenga 20. Nyuma
y'urupfu rwa George Heins, abubatsi bashya bahinduye igishushanyo cyayo
bakoresha ikindi cya Gothique bakomeza kubaka, iza kuzura nyuma yo guhagarara
imyaka myinshi bitewe n'intambara ya kabiri y'isi yose, ariko mu mwaka wa 2011
yongeye gusanwa bitewe n'uko yaje gufatwa n'inkongi y'umuriro igice cyayo gito.
3. Seville Cathedral (Esipanye)
Katedrali ya Seville iherereye mu mujyi wa Seville muri
Espagne ni katedrali nini ku isi. Ifite ubuso bw’imbere bwa metero kare 11,520.
Ni imwe mu nzu ndangamurage wa UNESCO. Iyi Katederali kandi izwiho ko
umuvumbuzi wamenyekanye cyane ku isi Christopher Columbus ariho yaruhukiraga.
2. Basilica of the National Shrine of Our Lady Of Aparecida (Brazil)
Basilica of the National Shrine Of Our Lady of Aparecida ni
Katedrale ya kabiri nini ku isi ifite ubuso bwa metero kare 12,000. Iherereye
mu mujyi wa Aparecida mu gihugu cya Brezil. Ishobora kwakira abantu barenga
45,000. Iyi Katedrale ni iya kera cyane kuko yubatswe hagati ya 1834 na 1888.
Ariko na n'uyu munsi igaragara nk’inyubaboko igezweho ku isi.
1. Saint Peter’s Basilica (Vatican City)
Basilika yitiriwe Mutagatifu Petero iherereye mu mujyi wa
Roma. Ifite metero 186 z'uburebure kandi ubuso bw’imbere bungana na metero kare
15,160. Basilika ya Mutagatifu Petero ishobora kwakira abantu barenga 20,000
icyarimwe.
Iyi Bazilika yubatswe mu 320 nyuma y’urupfu rwa Yezu Kristo,
yubakwa n’umwami Konsitantin, mu kinyejana cya 15 na Papa Nicolas V. Mu gisenge
cyayo harimo amashusho agera ku 140 y’abatagatifu batandukanye. Gushushanya aya
amashusho byatangiye mu 1662 birangira mu myaka 41. Bazilika ya Mutagatifu
Petero irimo imva 100 zirimo n'iz'Abapapa, umwami w'abami w'Abaroma Otto II
n'Umwamikazi wa Suwede Christina.
Src: themysteriousworld.com & vocal.media
TANGA IGITECYEREZO