RFL
Kigali

Nyuma yo kwirukanwa kwa Tik Tok na WeChat muri America hatahiwe Alibaba, Bite by'ahazaza h’ikoranabuhanga?

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:14/08/2020 8:41
0


Ikinyejana cya 21 ni isibaniro ry’ikoranabuhanga. Intwaro ikomeye ubu ni abahanga mu ikoranabuhanga. Uyu munsi wanone Amerika n’u Bushinwa ni ibihugu bitari gucana uwaka dore ko Trump mu kwiyamamaza kwe avuga ko nadatorwa Amerika izazahazwa n’u Bushinwa. Isi iyobowe n’ikoranabuhanga iragana hehe? Bite bya Alibaba na America?



Ukwikunda ndetse no gushaka guhora kw’isonga kwa bamwe ku Isi ni cyo gituma benshi mu bayituye hari abahora mu bibazo. Ubu ibikorwa bishingiye kw’ikoranabuhanga ni byo biteye incyeke ku Isi kurusha ibindi byose. Mu minsi yo hambere icyari giteye ubwoba Isi cyari intwaro kirimbuzi gusa ubu ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) ni bwo buhangayitse benshi ku Isi.

Ahanaga mu mwaka 1945 bwana Albert Eisntein umuhanga mu bugenge mu bababyeho bose ku Isi yaragize ati ”Ntabwo nzi intwaro zizakoreshwa mu kurwana intambara ya gatatu y’Isi gusa icyo nzi iya kane izarwanishwa amabuye ndetse n’inkoni”.

Aya magambo Robert Einstein yayatangaje nyuma yo kuba inyuma y'umushinga wari wariswe Manhattan wakozwemo ibisazu byazengereje Ubuyapani na n'ubu. Ese ikoranabuhanga rishobora kuzagera kure tugasigara tutizerana ku buryo twarwanisha inkoni? Byazagera aho se abantu kubera ikoranabuhanga rihagarika ibisazu barwanisha amabuye?.

Ibi ibazo byose kubireba ukabisanisha n'aho ikoranabuhanga rigeze rirangajwe imbere n'iriciritse ryubatse imbuga nkoranyambaga riri kwerekeza abantu bitera amakenga. Ubu kwibaza ngo umutegetsi w’Isi ni nde, ni uguta umwanya ahubwo igikwiye ni ukwibaza ngo uyitegeka akoresha iki, abikora gute cyangwa abikorera iki?.

Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga Trump yatangaje ko igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gihaye iminsi 45 ibigo birimo Tik Tok iharahawe cyane ndetse n’icya Wechat kuba byakuye utwabyo muri iki gihugu. Nyuma Donald Trump yaje gutangaza ko ibi bigo bishobora kuba biri gukoreshwa n’u Bushinwa mu kuneka Amerika.

Budacyeye kabiri uyu mukuru w’igihugu yavuze ko mu gihe ibi bigo byaba byemeye ko uduce twabyo dukorera muri Amerika twagurwa n’ibigo by’ikoranabuhanga byo muri Amerika nta kibazo bazabireka bigakomeza kuhakorera. Ku ruhande rwa Tik Tok hari ibigo byari byatangiye kuyirambagiza twavugamo nka Microsoft, Netflex na Twitter.

Ese ni ikihe kigo kigiye kwirukanwa nyuma y’ibi bigo? 

Nyuma y'uko ibigo nka Huawei, Bytedance ifite Tik Tok na Tecent ifite Wechat byose byirukanywe ubu itahiwe ni Alibaba. Ese ni ikihe kibazo kizaba ku mpande zombi mu gihe ibigo by’ikoranabuhanga byo muri Amerika bizahagarika imikoranire n’ibyo mu Bushinwa?

Donald Trump uyobora Amerika na Xi Jinping uyobora u Bushinwa ubwo bahuraga mu mwaka 2018

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni igihugu cya mbere gikize cyane ku Isi, u Bushinwa bukaba ubwa kabiri, gusa hakurikijwe imibare birashoboka ko mu mwaka wa 2024 u Bushinwa bushobora kuzaba bwaraciye kuri Amerika.

Abahanga bemera ko uko umenya byinshi ari na ko ugenda ubaho ugira amakenga. Nyuma y'uko u Bushinwa binyuze muri Huawei bwakoze murandasi y’icyiciro cya 5 (5G) benshi hirya no hino ku Isi bagatangira kuyikoresha, byahise bituma Amerika itangira kugira ubwoba ko ishobora kwinjirirwa.


Amerika imaze kubona ibi yahise ifata icyemezo kibangutse cyo kwirukana iki kigo ku butaka bwayo ndetse ibuza n’ibigo byose byakoranagana nacyo guhagarara twavugamo nka Google ndetse n’ibindi.

Abahanga bavuga ko mu gihe Amerika yaramuka ikomeje gukumira u Bushinwa bishobora kuyizambana nubwo n’u Bushinwa ari uko, gusa ku ruhande rw’u Bushinwa bufite amahirwe kuko buri gusa n'ubwigarurira hafi y’imigabane myinshi ku Isi hakiyongera ko bufite abaturage benshi.


               Alex Capri

Bwana Alex Capri umuhanga akaba umwarimu muri kaminuza inkuru ya Singapore ati “Turi mu gihe cy'ihangana, Politike ishingiye aho dutuye iri gukora impinduka uyu munsi wa none”. Uyu muhanga yunzemo agira ati ”Amerika iri kwiyenza ku bigo by’ikoranabuhanga byo mu Bushinwa bigaragara ko harimo ukutumvikana gukomeye kuzateza akaga”.

Alex Capri atangaza ko impamvu nyamukuru ituma ikigo cya Alibaba kitarigeze kigira intsinzi mu bice by’uburengerazuba bw’Isi ari uko ari ikigo gifite icyo gisobanuye mw’ikoranabuhanga ry’u Bushinwa. Nyuma y'iyirukanwa ry’ibigo nka Huawei, Bytedance na Tecent ubu ikigiye guhagarikwa ni Alibaba.

Ikigo cya Alibaba giherutse gushimagizwa n’Amerika nyuma y'uko bwana Jack Ma yari amaze guha ubufasha Amerika mu kurwanya Covid-19. Iki gihe bwana Trump yatangaje ko Jack Ma ari inshuti ye y'akadasohoka.

Alibaba ifite umugambi wo kwagura ibikorwa byayo byose aho ubu irajwe ishinga no kwagura ibikorwa byo kugurisha ububiko bw'amakuru ndetse n’indiri y’ikoranabuhanga bishingiye ku kizwi nka Cloud Computing, akaba ari umushinga bashoyemo akayabo. Mu busanzwe serivise nk'izi zari zisanzwe zitangwa na bimwe mu bigo byo muri Amerika ari nabyo bituma benshi bavuga ko iri hangana ridateze kurangira.

Igihugu cy’u Bushinwa gifite intego y’icyerecyezo cya 2025, iyi ntego u Bushinwa bwihaye buhamya ko bushaka kuyigeraho bwaramaze gukwirakwiza Isi murandasi y’icyiciro cya 5 (5G). Iyi murandasi imaza kugera mu mijyi isaga 378 ibarizwa mu bihugu bisaga 34, igihugu kitari u Bushinwa kimaze kuba icyogere mu gukoresha 5G ni Koreya y'Epfo.

Ese guhagarika ubu bucuruzi bizagira ingaruka kuri Amerika ziteye gute?

Mu gihe Amerika yaramuka ikomeje guhagarika imikoranire n’u Bushinwa nta gihombo gihari kinini cyane ku bigo by’ikoranabuhanga byacyo kuko byigaragaje neza ubwo iki gihembye cya 2 cy’umwaka wa 2020 aho bitari byemewe gucuruza ku rwego mpuzamahanga, ikigo cya Huawei ni cyo cyagurishije telefone nyinshi ku Isi aho cyari gihigitse Samsung na Apple.

Muri iyi minsi Isi yugarijwe na byinshi; ihatana ry’ikoranabuhanga, icyorezo cya Covid-19 cyabaye akamaramaza, ubukungu buhagaze nabi kuri benshi abandi bari mu nyungu z'umurengera. Benshi mu bahanga batewe incyeke n'aho imbuga nkoranyambaga ziri kuganisha Isi. Ahazaza h'ikoranabuhanga hashingiye ku bwenge bw'ubukorano (Artificial intelligence), gusa imbogamizi ni uko hari abadafite inzira zo kwiga imikorere yabwo ndetse abandi nabo bakabukoresha uko bidakwiye bakangiza benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND