RFL
Kigali

Ibya Bus ya Rayon Sports yafatiriwe n’Akagera bigeze he igaruzwa?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/08/2020 12:48
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports butangaza ko ibiganiro bigeze kure na Sositeye y’Akagera Business Group yafatiriye imodoka itwara abakinnyi b’iyi kipe mu mezi atatu ashize, kubera umwenda wa miliyoni 36 iyibereyemo, bukaba butanga icyizere ko mu gihe kitarambiranye iyi modoka igarurwa kuko ibiganiro biri kugenda neza kandi biri ku musozo.



Nyuma y’ubukangurambaga bumaze iminsi, abakunzi n’abafana ba Rayon Sports basabwa kugira uruhare mu kugaruza imodoka itwara abakinnyi b’iyi kipe, amakuru ava mu buyobozi bwa Rayon Sports avuga ko ibyibanze byabonetse ndetse bukaba bwaranatangiye ibiganiro na Sosiyete y’Akagera yafatiriye iyi modoka kugira ngo irekurwe.

Mu minsi ishize kandi Umuyobozi wa Rayon Sports Sadate Munyakazi yari yatangaje ko bagiye gukora ibishoboka byose iyi modoka ikagaruzwa.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Foton AUV itwara abakinnyi ba Rayon Sports ifite agaciro ka Miliyoni 100, yamuritswe ku itariki ya 28 Ugushyingo 2018, iyiguze na Kompanyi ya Akagera Business group, ariko iyi Kompanyi yongeye kuyisubiza tariki 20 Gicurasi 2020, nyuma y’uko iyi kipe inaniwe kwishyura miliyoni 36 Frw zari zisigaye mu gihe cyagenwe.

Si ubwa mbere Akagera Business Group ifatiriye imodoka ya Rayon Sports kuko no muri Nyakanga 2019, yayifatiriye bitewe n’umwenda wa miliyoni 16 Frw z’amezi ane na miliyoni 2 Frw z’imodoka yayikuruye (breakdown cover) ubwo yari yapfuye. Rayon Sportsiza gusubizwa imodoka tariki ya 9 Kanama uwo mwaka nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi.

Byitezwe ko Rayon Sports izatangira imyitozo iyi modoka itwara abakinnyi yaramaze kugaruzwa, kugira ngo ikomeze ifashe iyi kipe mu bikorwa by’ingendo bya buri munsi.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko mu gihe kitarambiranye iyi modoka itwara abakinnyi iba yagarujwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND