RFL
Kigali

Uko mbibona: Amafaranga n’imbaraga nyinshi byakubatse Rayon Sports biri gukoreshwa ngo Sadate ahirikwe ku buyobozi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/08/2020 13:26
0


Nyuma yo gukoresha uburyo butandukanye bwatwaye imbaraga nyinshi ndetse n’amafaranga menshi kugira ngo heguzwe Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports guhera mu 2019, abahoze bayobora iyi kipe bakomeje kotsa igitutu uyu muyobozi, banashyira mu mazi abira ikipe ya Rayon Sports.



Sadate Munyakazi yatorewe kuyobora Rayo Sports muri 2019, asimbuye Paul Muvunyi wamufashe ukuboko akanamushyigikira kugeza ageze ku buyobozi, akaba yaratorewe mu nama y’inteko rusange yabereye mu karere ka Bugesera.

Akigera ku buyobozi, Sadate yari ashyigikiwe na buri wese akunzwe n’abanyamuryango ndetse na buri mufana wa Rayon Sports kubera imishinga y’iterambere yari azanye muri iyi kipe, yari gutuma iva ku rwego rumwe igatera intambwe ikomeye.

Mu byo Sadate yari agiye guhangana nabyo ni ikibazo cy’amikoro kivugwa muri iyi kipe kandi byitwa ko ariyo ifite abafana benshi mu gihugu, ibintu uyu muyobozi yabonaga ko byakabaye iturufu yo kwibeshaho kandi neza.

Mu gushaka kumenya uburyo iyi kipe yabagaho n’uburyo amafaranga yakoreshejwe mu myaka yatambutse uyu muyobozi yavumbuye ko umutungo w’ikipe wakoreshejwe nabi, mu nyungu z’abantu ku giti cyabo, aho kuba iz’ikipe muri rusange.

Nyuma yo kumenya ko Sadate yinjiye mu mabanga batifuzaga ko amenyekana, abahoze bayobora iyi kipe banamushyigikiye ngo atorwe, baramuhindutse batangira kumuhiga bukware ngo bamweguze ave ku buyobozi.

Bivugwa ko aba bagabo bifuza ko Sadate ava ku buyobozi, bagerageje gukora buri kimwe cyose gishoboka banashoyemo imbaraga ndetse n’amafaranga atagira ingano kugira ngo bagaragaze Sadate ko ari umunyantege nke.

Inzira zose bagerageje gukora ntizabahiriye kuko bagiye kenshi bagongwa n’amategeko, byanatumye uyu muyobozi yandikira inzego zitandukanye harimu n’umukuru w’igihugu amumenyesha ibibazo biri muri Rayon Sports abereye umuyobozi.

Bamwe mu bari muri Komite ya Sadate nabo bamuteye umugongo bifatanya n’igice gishaka kweguza uyu muyobozi bamushinja imiyoborere itari myiza.

Sadate Munyakazi avuga ko ariwe muyobozi wa Rayon Sports kandi yiteguye gukora buri kimwe cyose gishoboka kugira ngo iyi kipe itere imbere kandi buri mukunzi wayo abigizemo uruhare.

KUTUMVIKANA KW’ABANYAMURYANGO BA RAYON SPORTS BIZAGIRA INGARUKA ZIKOMEYE KURI IYI KIPE

Mu gihe andi makipe akomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2020/21, abanyamuryango bayo bakusanya ubushobozi buzafasha amakipe yabo kwitegura neza, Rayon Sports izakomeza guhura n’ikibazo cy’amikoro kuko abakabaye bayifasha bisa nkaho bayiteye umugongo.

Ntabwo abarwanya Sadate batekanye kuko buri munsi batekereza icyatuma ava ku buyobozi, ibi bishobora gutwara amafaranga ndetse n’imbaraga nyinshi zakabaye zikoreshwa hatekerezwa iterambere n’ubuzima bw’ejo hazaza h’ikipe.

Mu mwaka w’imikino wa 2020/21, Rayon Sports ishobora kuzahura n’ikibazo gikomeye cy’amikoro n’ubundi gisanzwe kiyizengereza.


Paul Muvunyi wafashije Sadate kugera ku buyobozi, ayoboye igice gishaka kumuhirika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND