Umugabo wahoze ari umugore ukomoka muri New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kayden Coleman ubu atwite umwana wa 2 nyuma y'aho umwana we wa mbere yabyaye yujuje imyaka itandatu y’amavuko.
Mu 2013, nyuma yo guhatirwa guhagarika gufata imiti ya Testosterone kubera kwikinisha, yatunguwe
cyane no kubona ko atwite inda y'amezi atanu ku mwana we wa mbere, ni ko kuza
kwibaruka umukobwa Azaelia, ubu ufite
imyaka itandatu, yavutse mu 2014.
Igitangaje kimwe cyatangaje Coleman mu ntangiriro za
2020 ubwo yamenyaga ko atwite inda y’ibyumweru birindwi, uyu mugabo wari
umugore akaza kwihindura umugabo,
amakuru avuga ko atigeze abagwa imyanya ndangagitsina ahubwo akaba yaragumanye ingingo
z’imyororokere y’umugore.
Imyanya ndangagitsina ye Coleman ni umugore ariko yihinduye umugabo, ubu abana n’umukunzi we Dominique w'imyaka 29, Kayden ategereje umwana we wa kabiri nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika no hanze yaho.
Coleman hamwe n'umugabo we Dominique
Coleman asobanura ko igihe yakuraga ari umukobwa, atigeze yishimira kuba mu mubiri w'umukobwa. Ati: “Sinigeze nifuza kwambara igitambaro nk’umukobwa sinigeze mbagwa hasi ku mwanya w’ibanga kuko bihenze, akenshi usanga hariho ibibazo byinshi hamwe na byo kandi bishobora guhagarika ibintu mu mibonano mpuzabitsina. ”
Uyu mugabo w'imyaka 33 yagize Ati: “Igihe Azaelia yavukaga hari abantu benshi bavuze ko bamugiriye impuhwe kandi ko azakura akayoberwa byinshi kuri we. Bavuze ko agomba kujyanwa ahandi hantu kuko njye banyita igisimba.
Ariko ni ngombwa ko abantu bumva ko dufite ubwigenge busesuye ku mibiri yacu kandi tugomba kubikora uko dushaka. Ubu rero njyiye kubyara umwana wa kabiri kandi umwana wanjye Azaelia yishimiye cyane kugira umuvandimwe muto”.
Coleman, nubwo yisanze afite igitsina gore, agakura
ari mu isura y’abagabo ibintu yihitiyemo, afite ubwanwa bwinshi cyane n’imico ye n’imigenzereze
n’iya Kigabo ndetse ntibyigeze bimutera ipfunwe mu buzima bwe.
Coleman ubwo yari afite imyaka 20 y'amavuko yifuzaga kuba umugabo
Src: Dailymail.co.uk
TANGA IGITECYEREZO