RFL
Kigali

Bashonje bahishiwe! Abahanzi bijejwe inyubako zijyanye n'ibyo bakora n'inyoroshyo mu kuzikoreramo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/09/2024 13:57
0


Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yatangaje ko muri iyi manda y'imyaka itanu iri imbere hagiye gukorwa ibishoboka byose hubakwe ibikorwaremezo bifasha abahanzi, kandi hazanashyirwamo inyoroshyo mu bijyanye n'ibisabwa kugirango umuhanzi abashe kubikoresha.



Yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, ubwo yari mu gace kazwi nka "Meet Me Tonight" gafatiye ku gitaramo cy'urwenya kizwi nka Gen-Z Comedy cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ni ubwa mbere uyu muyobozi yari atanze ikiganiro muri ibi bitaramo biba kabiri mu kwezi. Ikiganiro cye kibanze ku kugaragaza ibyo Umujyi wa Kigali uteganyiriza abawutuye, ariko kandi anitsa ku ruhare rw'ubuhanzi mu gutumwa umujyi wa Kigali umenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

Uretse Fally Merci ubaza ibibazo umutumirwa, na buri wese ukurikiranye iki gitaramo aba afite uburenganzira bwo kubaza ikibazo ashaka bigendanye n'umurongo w'umutumirwa.

Ubwo yari ahawe ijambo, umunyamakuru akaba n'umuhanzi Luwano Tosh wamenye nka Uncle Austin, yabwiye Meya Samuel Dusengiyumva ko ashingiye ku byo abona, haracyakenewe inzu zagenewe ubuhanzi gusa. 

Yatanze urugero avuga ko kuba igitaramo nk'iki kibera muri Camp Kigali, atari ho cyakabereye, kuko usanga n'amajwi asohoka nabi, ndetse rimwe na rimwe bigatuma abantu batabona ibyo baba bishyuriye neza.

Yanagaragaje ko inzu nyinshi abahanzi bakoreramo, usanga bafite amasaha batagomba kurenza ahanini bitewe n'uko inzego zivuga ko hari amasaha batagomba kurenza mu rwego rwo kwirinda urusaku rwa nijoro.

Mu gusubiza, Meya Samuel yavuze ko ashingiye ku makuru afite ndetse n'ibyo nawe yibonera ubuhanzi bwateye imbere kuko bitandukanye n'uko byari bimeze mu myaka itambutse.

Ati "Ubona umuziki mu Rwanda yaba urwenya n'ibindi bikorwa by'ubuhanzi biri kugenda bitera imbere, twababwira y'uko rero dufite gahunda y'uko muri iyi myaka itanu hari icyo tuzakora kugira ngo tubone ibikorwaremezo bifasha abahanzi." 

Yavuze ko uretse kubaka ibi bikorwaremezo, hazanashyirwaho uburyo bworohereza abahanzi kugira ngo babashe kubikoresha, kuko hari ibihari byubatswe ariko usanga abahanzi batisangamo, ahanini bitewe n'uko bihenze.

Arakomeza ati "Kandi bigurika. Kuko hari ibihari ariko mugaragaza ko bihenze cyane kubigeraho, turabizi, tujya tubiganiraho, ariko icyo turashaka kugikuraho."

Uyu muyobozi w'Umujyi wa Kigali, yavuze ko n'ubwo bimeze gutya ariko hari ibikorwa byamaze kubakwa harimo nka Imbuga City Walk, Canal Olympia ku i Rebero n'ahandi.

Ati "Mu gihe dushaka ahandi, wa mugani nk'uko wabivugaga hafunze, hashobora kugabanya urusaku, ariko aho ngaho mwahakoresha, ariko nagusezeranya ko muri iyi myaka itanu hari icyo tuzabikoraho, kandi uzakibona."

Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi bakomeye mu Rwanda, yashimye cyane Meya Samuel Dusengiyumva ku bwo gushyigikira abahanzi, kandi yagiye abigaragaza mu bihe bitandukanye.

Yavuze ko yemeranya n'ibyavuzwe na Uncle Austin, kuko abahanzi bamaze igihe kinini basabwa kubakirwa inyubako n'ibindi bikorwaremezo bigenewe ubuhanzi gusa.

Muyoboke Alex washinze Decent Entertainment, yavuze ko ababarizwa muri Siporo bubakiwe Sitade Amahoro, bubakirwa BK Arena 'badutiza batugaraguza agati'.

Arakomeza ati "Nk'abahanzi dukeneye ahantu twajya dukorera ibitaramo, ndetse n'abahanzi bagakora ibitaramo cyane, kuko ntibagira aho bakorera ni nayo mpamvu ibitaramo biba ari bicyeya, kuko bitegurwa n'abategura ibitaramo cyangwa n'abandi babahaye amafaranga macye"

Yagaragaje ko n'ahitwa ko ari ho abahanzi bakorera ibitaramo hahenze cyane ku buryo ihema rimwe Fally Merci akoreramo igitaramo cya Gen-Z Comedy yishyura Miliyoni 3 Frw. Ati "Simpamya ko ayo mafaranga ayakuramo. Mudutubare." 


Meya Dusengiyumva Samuel yabwiye abahanzi ko muri manda y’imyaka itanu hazubakwa inyubako zijyanye n’igihe kandi zifasha abahanzi gukora ibikorwa byabo bisanzuye


Dusengiyumva yavuze ko mu gihe hakiri gutegurwa uko hashyirwaho ibindi bikorwaremezo by’ubuhanzi, abahanzi bakwiye kwifashisha ahandi harimo na Canal Olympia 

Dusengiyumva yavuze ko ubuhanzi bwateye imbere bityo bakwiye gushyigikirwa mu nguni zose

Fally Merci [Uri ibumoso] waganiriye na Meya Samuel Dusengiyumva mu gitaramo Gen-Z Comedy


Ahmed wamamaye nka Papa Buryohe TV yitabiriye iki gitaramo cya Gen-z Comedy

 

Umukinnyi wa filime wamenyekanye nka ‘Madederi’ muri filime ‘Papa Sava’ yitabiriye iki gitaramo 

Umunyarwenya Rusine Patrick n’umugore we Iryn bari muri iki gitaramo gihuza umubare w’umuntu w’urubyiruko








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND