Mu gihe cyashize bavugaga ko umuyobozi mwiza ari uwavukanye imbuto ariko ubu mu kinyejana cya 21 ingoma zahinduye imirishyo ubu umuyobozi mwiza ni uwabyitoje ndetse akaba umuhanga mu kubanguka mu mifatirwe y’ibyemezo, akamenya kunoza imikoranire n’abakozi.
Jeff Bezos ni we mukire wa mbere ku Isi ndetse uvuze ko ari uwa mbere akanikurikira ntabwo waba wibeshye kuko Bill Gates uri ku mwanya wa kabiri amurusha agera kuri Miliyari $39.9. Jeff Bezos atunze agera kuri Miliyari $148.8 naho Bill Gates atunze Miliyari $108.9.
Muri iki gihe Isi yugarijwe na coronavirus uyu mukire wa mbere ku Isi yungutse amafaranga atagira uko angana n'ubwo benshi hirya no hino bari gutaka ibihombo bikabije ndetse abandi bagataka uburyo batakaje akazi kabo ka buri munsi.
Bimwe mu byo ushobora kwibaza ku butunzi bwa Jeff Jezos
-Ni irihe banga arusha abatuye Isi?
-Ni iki abatuye Isi bagakwiye kumwigiraho ?
-Ubutunzi afite ndetse n’inzira akoresha ayobora ibigo bye ni imbuto yavukanye nk'uko benshi bakunze kuvuga ko ubuyobozi ari umurage?
Nk'uko
abahanga mu bijyanye n’ubumenyamuntu ndetse n’inzobere mu bumenyi bujyanye n’ubukungu babitangaza, bavuga ko guhirwa mu bukungu cyangwa kugira ibigo bikora neza hari abashobora
kubigeraho bitewe n’inzira z’uburiganya bakoresheje, gusa hari n’abandi
babikorera bitewe n’ubwenge bwabo bwaganje ubumenyi bityo bakabasha kugira
intambwe batera mu buzima.
Mu gihe
ubwenge bwakoreshejwe kuruta ubumenyi ni igihe abatunzi bafata amafaranga yabo
bakabasha gukoresha inzobere mu kintu runaka bitagomboye ko baba bafite ubumenyi
buhambaye muri cyo ahubwo bafite ubwenge bwo kugenzura imikoranire n’imikorere
ya rya tsinda ry’inzobere. Ibi umuntu wabigezeho wa mbere ni umukire wa mbere
mu Bushinwa nyiri ikigo cya Alibaba, Jack Ma uretseko hari n’abandi.
Kuri iyi nshuro bwana Jeff Bezos umwe mu bantu ba mbere bahiriwe n’ubucuruzi bwo kuri murandasi hari ingingo 5 avuga ko arizo yifashisha mu kuyobora ibigo bye neza bityo akabasha kugera ku rwunguko rw’umurengera.
Ingingo 5 shingiro z’urwunguko rwa
Jeff Bezos
1.
Ita ku bakiriya ureke kwita ku bo
muhanganye
Ni kenshi abantu bacuruza bakunze guta umwanya mu guhangana n’abacuruza nk’ibyo bacuruza. Umuyobozi w’ibigo bikomeye ari byo; Amazon na Blue Origin avuga ko akenshi umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi ugamije gutera imbere agomba guhora arajwe ishinga no gukora icyanezeza abakiriya kuruta guta umwanya ahangana n’abakora nk’ibyo akora.
Ku rundi ruhande, kumenya abacuruza nk’ibyo ucuruza ntabwo ari bibi gusa nanone nta mpamvu yo kubitamo umwanya munini kuko abo ukorera ni abakiriya bawe ni bo ugomba guha umwanya munini.
2.
Irengere ingaruka zishingiye
ku buyobozi bw’amasoko
Mu magambo Bezos yanditse muri raporo yashyize ahagaragara mu 1997 ubwo yari amaze imyaka 3 atangiye ikigo cya Amazon yavuze ko atari ngombwa kugira ubwoba bwo gushora ndetse ko ugomba gushora ufite amacyenga y'uko ushobora no guhomba.
Asobanura ko nuramuka ushoye ubizi neza ko uzunguka iki gihe ntabwo ibi bizaba bikiri ubucuruzi bwiza kuko ubucuruzi burimo kwirengera ingaruka nyinshi ni bwo bwunguka cyane. Kuri iyi ngingo avuga ko umuyobozi wese agomba guhora yiteze kwirengera ingaruka ry’ihungabana ry’amasoko ashoraho imali ye.
3.
Kora ibishoboka byose ku buryo unezeza
abayobozi bagufasha kuyobora ikigo kugera aho batecyereza ko ari bo bikorera
Bezos ahamya ko umukoresha mwiza ni uha agaciro umuyobozi akoresha mu kigo cye ndetse akagerageza gutuma uyu mukuru w'abakozi abona ko yitaweho kandi n’igihe habonetse inyungu uyu mukozi nawe akabona agahimbaza musyi kisumbuye ku masezerano yahawe.
Umuherwe Jeff Bezos avuga ko mu mikorere ye bamwe mu bayobozi be hari ukuntu agenda abahemba igisa n’imigabane mu kigo cye kuruta kubaha amafaranga kuko iki gihe baba bazi ko nakora neza nawe inyungu izazamuka iturutse muri ya migabane kandi agakomeza akabona umushara we. Ku ngingo yo gukoresha abakozi banezerwe kandi batanga umusaruro mwiza, ni igihe ukoresha umukozi uzi neza ko nakora ibyo asabwa byose uzamuhemba kandi ukamuhembera igihe.
4.
Kubaka indangagaciro zishingiye ku
muco zigenga ikigo cyawe
Bezos ati ”Nta ntego imwe yo kugenderaho cyangwa
ibitecyerezo ahubwo igikorwa ni ukureba icy'ingenzi kigakorwa kenshi gashoboka
hagamijwe kureshya abakiriya b'ibikorwa b'ikigo cyawe cy’ubucuruzi”
Kuri iyi ngingo irebana n’ibijyanye n’amahame ndetse n'ibintu, umukozi cyangwa undi wese agomba kuba azi ko kugikora ari ikosa cyangwa guhesha agaciro gacye ikigo. Ikigo cyiza ni ikigira za kirazira kigenderaho kandi kigakoresha abakozi bazi ubwenge ndetse batewe ishema no kuvuga ikigo bakorera.
5.
Tera akanyabugabo abakozi bawe bose
Ibanga
rikomeye Bezos avuga ko akoresha mu guha imbaraga abakozi be ni uko buri wese
ahabwa inshingano mu gufata ibyemezo kuko buri wese ahora arajwe ishinga
n'icyatuma intego yagizemo uruhare zigerwaho. Uyu mukire inama agira abayozi
b'ibigo ni uko ugomba guha umwanya umukozi ukamwumva ndetse ugahora umwereka ko
ibyo akora ubiha agaciro kandi ari uw'ingenzi kuri wowe ariko nanone ntumufata
nk'aho ari umuntu kampara.
Jeff Bezos
n'ubwo atangaza ibi byose avuga ko atari ngombwa kwikomeza mu bijyanye n’ubucuruzi
kuko ari ibintu bisaba ubushishozi buhambaye kandi bigasaba gufata icyemezo
ubangutse kandi ukaba wizeye kwirengera ingaruka zose zaterwa nacyo.
Src: amazon.com,
cnbc.com
TANGA IGITECYEREZO