Anuar na Jezzi ni abasore babiri b'abavandimwe bahuje imbaraga biyemeze kuneneza amatwi y'abakunzi ba muzika. Magingo aya aba basore bafite indirimbo nshya bise “Ntawe” igaruka ku mbaraga z’urukundo. Anuar na Jezzi bafite amajwi meza bakaba batangiye urugendo rwa muzika bakora injyana ya R&B.
Nyuma y'uko aba abasore babonye ko umwe akoze umuziki ku giti cye byagorana, bahise bahitamo guhuza imbaraga bakora itsinda ryabo bise Anuar na Jezzi. Aba basore batangiriye ku ndirimbo bise “Ntawe”. Ikindi cy'ingenzi bahuriyemo ni uko ari abavandimwe babyarwa n’umubyeyi umwe.
Iyi ndirimbo yabo bise 'Ntawe' iigaruka ku rukundo ruri hagati y'abantu bakundana, aho umwe aba
abaza mugenzi we niba hari icyo abona cyabatandukanya cyangwa hari uwabatanya bitewe n’uburyo
urwo amukunda yumva rungana. Iyi ndirimbo igaruka ku gisobanuro cy’urukundo
ndetse n'uko rwakabaye rungana.
Anuar umwe mu bagize iri tsinda
Ubwo umunyamakuru
wa InyaRwanda.com yabazaga aba basore igihe batangiriye kuririmba, umwe
muri bo yamusubije muri aya magambo ”Twatangiye umuziki twese tutaririmbana, buri umwe
yaririmbaga mu itsinda rye gusa amwe muri yo yarasenyutse, njye Anuar natangiye
umuziki mu 2013 naho Jezzi awutangira mu 2018. Nk’itsinda Anuar na Jezzi indirimbo ’Ntawe’
ni yo dutangiriyeho turi kumwe, iyi ndirimbo ni wo mushinga wa mbere twageneye
abakunzi b'umuziki nyarwanda”.
Indirimbo Ntawe ya Annuar na Jezzi
TANGA IGITECYEREZO