Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Gicurasi 2020, bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bagejejweho inkunga y’amafaranga ibihumbi 100 Frw n’umufuka w’umuceri byatanzwe n’uruganda rwa SKOL Brewery Ltd.
Uruganda
rwa SKOL rumaze hafi imyaka itandatu ari umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon
Sports, aho kuri ubu ruyiha miliyoni 66 Frw ku mwaka.
Ni
muri urwo rwego ubuyobozi bw’uru ruganda bwatekereje kugoboka abafatanyabikorwa
barwo muri ibi bihe bya Coronavirus, aho bageneye buri mukinnyi ukina muri
Rayon Sports ibihumbi 100 Frws n’agafka k’ibiro 25 b’umuceri.
Igikorwa
cyo kubashyikiriza inkunga cyagombaga kuba cyarakozwe guhera ku wa Kane, gusa
byarangie gitangijwe ku wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi.
Ku
ikubitiro abakinnyi 17 batuye mu bice byo hanze y’Umujyi wa Kigali ugana mu
Majyepfo, Kimisagara, i Nyamirambo no ku Mumena, nibo bagejejweho inkunga.
Michael
Sarpong uheruka gutandukana na Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bashyikirijwe
iyi nkunga y’amafaranga ibihumbi 100 Frw n’umufuka w’umuceri w’ibilo 25.
Biteganyijwe
ko abasigaye bagezwaho inkunga yabo kuri uyu wa Gatandatu, aho ihabwa abakinnyi
bose bafitanye amasezerano na Rayon Sports ndetse n’abatoza bose.
Mbere
y’uko uyu mwaka w’imikino urangira, SKOL izaha Rayon Sports miliyoni 33 Frw
nk’igice cya kabiri cya miliyoni 66 Frw iyigomba buri mwaka hanyuma izindi 33
Frw zikaba zarishyuye umwenda iyi kipe yafashe mu mwaka ushize w’imikino.
Abakinnyi
n’abatoza ba Rayon Sports baheruka inkunga y’ibihumbi 100 Frw ku bafite
imiryango n’ibihumbi 50 Frw ku ngaragu, bahawe n’amatsinda y’abafana b’iyi kipe
yabigabanyije ngo abiteho. Iyi nkunga yatanzwe ikurikiye ibyiciro bibiri
by’ibihumbi 50 Frw byatanzwe n’ikipe binyuze ku mafaranga yakusanyijwe
n’abafana.
TANGA IGITECYEREZO