Kigali

Myles Lewis-Skelly wa Arsenal yageneye ubutumwa bukomeye Erling Haaland

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/02/2025 10:35
0


Ubwo Arsenal yanyagiraga Manchester City ibitego 5-1, umusore w’imyaka 18 Myles Lewis-Skelly yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi bashya bagomba kwitabwaho ndetse benshi bamufata nk'umukinnyi uzandika amateka akomeye muri ruhago.



Ikipe ya Mikel Arteta ikomeje kuguma mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, aho uyu mukino wahaye abafana bayo icyizere gikomeye.

Mu kwezi kwa Nzeri, ubwo Arsenal yari yakinnye na Manchester City, Lewis-Skelly yagaragaye mu mvururu zakurikiye umukino, aho Erling Haaland yamubajije ati: “Uri nde?”.

Icyo gihe, uyu musore ntiyari yaranakinnye umukino n’umwe muri Premier League, ariko ntibyamubujije kugaragaza icyizere n’ubushake bwo guhangana n’ibihangange.

Nyuma y’amezi make, Lewis-Skelly yatanze igisubizo gikomeye. Yatsinze igitego cyafashije Arsenal gutsinda City mu mukino utazibagirana, maze mu kwishimira igitego, akora uburyo bukorwa na Haaland mu kwishyimira igitego “meditation celebration”, ibintu byashimishije abafana ba Arsenal ndetse bikaba bisa nk’ubutumwa bugenewe rutahizamu wa City.

Myles Lewis-Skelly yagaragaye nk’umukinnyi wifitiye icyizere gikomeye ndetse udatinya guhangana n’amazina akomeye. Theo Walcott, wahoze akinira Arsenal, yavuze ko “Uyu mwana afite icyizere gihanitse. Ntatinya na gato Haaland, aragaragaza ubushake budasanzwe.”

Uyu mukino wabaye igisubizo gikomeye ku ikipe ya Arsenal, cyane ko Mikel Arteta yari akeneye intsinzi kugira ngo agume mu rugamba rwo guhatanira igikombe. 

Ikipe ye ubu imaze imikino 14 idatsindwa muri shampiyona, kandi iyi ntsinzi yatanze ikimenyetso cy’uko bashobora gukomeza guhatana na Liverpool iyoboye urutonde.

Ntabwo Lewis-Skelly ari we wenyine wigaragaje muri uyu mukino. Undi mukinnyi muto Ethan Nwaneri yatsinze igitego cya nyuma cy’umukino, yuzuza intsinzi idasanzwe ya Arsenal.

Mikel Arteta yavuze ati: Aba basore b’imyaka 18 bafite icyizere n’ubushake bwo gutsinda. Myles yagaragaje ubushobozi bwe, Ethan na we agaragaza ko afite ejo hazaza heza. Ibi ni iby’agaciro kuri Arsenal.”

Ku rundi ruhande, Manchester City yasaga n’iyataye icyizere, aho nyuma y’umukino abafana ba Arsenal baririmbye “one of our own” bagaragaza ko Myles Lewis-Skelly ari umwe mu bakinnyi bashobora kuzaba ibyamamare muri iyi kipe.

Ikipe ya Arsenal ikomeje urugendo rwayo rwo guhatanira igikombe, ndetse nyuma y’iyi ntsinzi, irashaka gukomeza gusatira Liverpool. Uyu mukino ushobora kuba intangiriro y’ubutwari bwa Myles Lewis-Skelly, umusore warwaniye icyubahiro cye akanagifata.

 

Myles wari uherutse gusuzugurwa na Haaland yihanangirihe ikipe akinira

Haaland wananiwe gutsinda Arsenal yatanze urwamenyo

Ethan na Myles ni abasore bato bari kuzamuka neza mu ikipe ya Arsenal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND