Kigali

Isomana rya Luis Rubiales na Jenni Hermoso ryongeye kubyutsa umutwe

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/02/2025 16:44
0


Kuri uyu wa Mbere, Luis Rubiales wahoze ari umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Esipanye (RFEF) yitabye urukiko mu rubanza rurebana n’icyaha cyo gusoma ku ngufu umukinnyi Jenni Hermoso, nyuma y’intsinzi y’ikipe y’igihugu y’abagore mu gikombe cy’Isi cya 2023.



Ubushinjacyaha bwatanze ubusabe bw’igifungo cy’imyaka ibiri n’igice kuri Rubiales aho umwaka umwe ari ukubera gusoma Hermoso atabyemeye, naho undi mwaka n’igice akaba ari ukubera gushyira umukinnyi ku gitutu ngo agabanye uburemere bw’iki kibazo.

Mu nyandiko yashyikirijwe urukiko, ubushinjacyaha bwavuze ko Rubiales yasomye Hermoso mu buryo butunguranye, atabiherewe uburenganzira cyangwa ngo abyemere kandi ko bamushyizeho igitutu cyimbitse kugira ngo agaragaze ko ibyabaye byari ibisanzwe.

Rubiales ufatwa nk’umwe mu bayobozi bakomeye mu mupira w’amaguru w’Isi, azaburana bwa mbere tariki ya 12 Gashyantare. Urubanza rwe rurakurikiranwa n’Isi yose, cyane cyane ko rwafashe isura y’urugamba rwo guharanira uburenganzira bw’abakinnyi b’abagore.

Si Rubiales wenyine uri mu bibazo. Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore, Jorge Vilda, hamwe n’abandi bayobozi babiri ba RFEF Ruben Rivera na Albert Luque  nabo bararegwa, bakekwaho kugira uruhare mu gushaka guhatira Hermoso kugabanya uburemere bw’ibyabaye. Ubushinjacyaha busaba ko bahabwa igihano cy’amezi 18 y’igifungo.

Ku wa 20 Kanama 2023, Esipanye yegukanye igikombe cy’Isi cy’abagore bwa mbere mu mateka yayo, itsinze u Bwongereza 1-0 mu mukino wa nyuma. Iyi ntsinzi yashoboraga kuba amateka akomeye, ariko yahindutse inkuru ibabaje nyuma y’uko Rubiales afashe umutwe wa Hermoso akamusoma ku ngufu imbere y’imbaga y’abantu.

Iki gikorwa cyateje uburakari bukomeye ku isi, gituma Rubiales ahatirwa kwegura muri Nzeri 2023 nyuma y’uko itegeko rishya muri Esipanye ryemeje ko gusoma umuntu ku gahato ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu kiganiro gishya cya Netflix cyitwa "Se Acabó" (bivuze ngo "Birarangiye"), Hermoso yavuze ko nyuma y’icyo gikorwa yarize kubera ukuntu byamubabaje. Yavuze ko abayobozi ba RFEF bamushyizeho igitutu kugira ngo avuge ko ibyo Rubiales yamukoreye byari ibisanzwe by’umunezero.

Uyu mukinnyi ukomeye mu mateka y’ikipe y’igihugu y’abagore ubu akinira muri Mexique, ariko ntazibagirwa uko urwo rugendo rwe mu gikombe cy’Isi rwagizwe igisebo n’ibikorwa by’umuyobozi mukuru w’umupira w’amaguru mu gihugu cye.

Urubanza rwa Rubiales ruri gutanga ubutumwa bukomeye ku guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu mupira w’amaguru. Rwerekana ko nta muyobozi cyangwa umuntu ukomeye ukwiriye gukoresha ububasha bwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kuba Ruis Rubiales yarasomye ku ngufu Jenni Hermoso byamugejeje mu rukiko ndetse ari gusabirwa gufungwa

Rubiales yasomye Jenni Hermoso nyuma y'uko Espagne yari imaze kwegukana igikombe cy'Isi mu bagore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND