Hari benshi batekereza ko umubano wa Sarpong na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, wagerwaga ku mashyi bitewe n’uburyo uyu rutahizamu ukomoka muri Ghana yasohotse muri iyi kipe y’ubukombe, gusa ariko nyir’ubwite Sarpong yavuze ko nta kibazo cyari hagati ye n’uyu muyobozi ahubwo yatunguwe no kwirukanwa.
Sarpong
avuga ko yatunguwe no kubona ibaruwa imwirukana muri Rayon Sports kandi yari
ayifitiye amasezerano nayo hari ibyo yamugombaga.
Umubano
wa Sarpong Michael na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, uyu mukinnyi yavuze
ko bari basanzwe babanye neza, ariko bakaba bataherukaga kuvugana kuva amabwiriza
yo kuguma mu rugo atangiye.
Yagize
ati “Perezida twari tubanye neza, nanjye sinigeze ntekereza kuva muri Rayon
Sports muri ubu buryo, nifuzaga kuzagenda buri wese abyishimiye. Twaravuganaga
ndetse no mu butumwa yanyoherereje ndi mu Bushinwa, yarambwiye ati Sarpong
ndashaka kugukorera ibi kandi ndabizi ko ubishoboye. Sinzi uko byahindutse”.
“Ntabwo
twigeze tuvugana kuva amabwiriza ya Guma mu Rugo atangiye. Tujya muri Sudani
tugatsindwa, byarambabaje, ansanga aho nari njyenyine nigunze, arambwira ngo
Sarpong humura ni ko umupira umera. Twari tubanye neza”.
Sarpong
yatangaje ko ashobora gukomeza gukina mu Rwanda mu gihe yabona ikipe imuha ibyo
yifuza kuko ahafata nk’iwabo ha kabiri, akaba kandi yemeje ko hari amakipe
menshi amwifuza arimo na Yanga yo muri Tanzania.
TANGA IGITECYEREZO