Rutahizamu w’Umunya-Ghana, Michael Sarpong, wirukanywe na Rayon Sports ku wa Gatatu w’iki cyumweru azira imyitwarire idahwitse ndetse n’amagambo yavuze ku muyobozi w’iyi kipe, yavuze ko aticuza ibyo yakoze kandi ko umwenda w’ibihumbi 600 Frw imwishyuza, yakawiyishyuye muri miliyoni hafi 7 Frw bagomba kumwishyura.
Ubuyobozi
bwa Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo gutandukana n’uyu rutahizamu nyuma y’amagambo atari meza
yatangaje avuga ko umuyobozi w’iyi kipe, Munyakazi Sadate, adafite ubushobozi
bwo kuyiyobora ndetse ko n’abakinnyi ba Rayon Sports batakimukeneye.
Rayon
Sports kandi yandikiye uyu mukinnyi imwishyuza $612, hafi ibihumbi 600 Frw yamugurije ngo abone itike imugarura i Kigali
mu mpera za Gashyantare 2020, ava muri Norvège aho yari yagiye gushaka ikipe atahawe
uruhushya na Rayon Sports yakiniraga.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mata 2020, Michael
Sarpong yatangaje ko yababajwe no kubona ko yirukanwe na Rayon Sports, ariko
aticuza amagambo yatangaje.
Yagize
ati “Nababaye kuko ntabwo nari niteze ko bigenda gutya kuko nageragezaga
kwirengera nsaba imishahara yanjye, ariko bigaragara nabi. Ntabwo nzi icyo
nakoze cyatuma nirukanwa. Nta kundi, ubuzima burakomeza. [Perezida wa Rayon
Sports] yari yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko twemeye guhara imishahara
yacu, bambaza niba ari byo, mbabwira ko atari byo. Ntabwo nigeze mutuka”.
“Kugeza ubu iby’amasezerano yanjye na Rayon Sports Umujyanama wanjye araza kubikoraho, arebe icyo twakora”. Michael Sarpong avuga ko nta mwanya uhagije yahawe na Rayon Sports kugira ngo atange ibisobanuro ku magambo yabwiye itangazamakuru.
Sarpong
yavuze ko niba Rayon Sports imurimo umwenda, ikwiye kumwishyura ibyo imugomba
byose bigera hafi kuri miliyoni 7 Frw, harimo umushahara yahembwaga ndetse n’ibihumbi
5 $ byo kuyisinyira muri Kanama 2018 nk'uko yabitangarije IGIHE.
Yagize
ati “Bansabye ko nza gukinira Rayon Sports kuko batanyemereye ko nsinyira ikipe
yo muri Norvège, bagombaga kunyishyurira itike inzana, sinjye wari kuyishyura.
Mu Bushinwa nabayeho nabi, ngeze muri Ghana nsanga umubyeyi wanjye arwaye,
nabasabye umushahara wanjye w’Ukuboza 2019, nshobora kujya muri Norvege
kuvugana n’iyo kipe, ariko bayiciye amafaranga menshi biranga. Sadate yansabye
ko ngaruka, banyohereza itike”.
“Bamfitiye
hafi ibihumbi 5$ batampaye ubwo nasinyaga, imishahara y’amezi atatu
n’uduhimbazamushyi tw’imikino itandatu yo mu gice kibanza cya Shampiyona, two
abandi baraduhawe. Niba hari ayo banyishyuza, bampe ayo, bakuyemo ayo bumva
mbagomba. Biroroshye”.
Ku
mubano we na Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, Michael Sarpong yavuze
ko bari basanzwe babanye neza, ariko bakaba bataherukaga kuvugana kuva amabwiriza
yo kuguma mu rugo atangiye.
TANGA IGITECYEREZO