Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Ghana ukinira ikipe ya Rayon Sports, Michael Sarpong, ashobora gufatirwa ibihano bikomeye cyane nyuma y‘amagambo atari meza yavuze ku muyobozi w’iyi kipe Sadate Munakazi, ku birebana n’uburyo iyi kipe iri kwitwara mu gukemura ibibazo byatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Ubuyobozi
bwa Rayon Sports bwamaze kwandikira ibaruwa Michael Sarpong bumusaba
ibisobanuro ku magambo atari meza yavuze, asebya umuyobozi mukuru wa Rayon
Sports ko nta bushobozi bwo kuyobora iyi kipe afite.
Umuvugizi
wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza yavuze ko uyu mukinnyi batazi icyamuteye
kuvuga ayo magambo kubera ko mu barebwa n‘ikibazo cy’imishahara atarimo ko
ahubwo we afitiye ideni Rayon Sports.
Yagize
ati ”Sarpong twamwandikiye tumusaba gutanga ibisobanuro ku magambo yatangaje,
kubera ko mu bafite ikibazo cy’umushahara atarimo kubera ko Rayon Sports yamugurije
itike y‘indege yavaga muri Norvege igera i Kigali, aho yari yaragiye gukora
igeragezwa atorotse Rayon Sports, mu kugaruka atuguza itike, tumuguriza
amadolari 625 ahwanye n’umushahara w’ukwezi kwe kwa Gatatu kandi yakinnyemo
umukino umwe gusa”.
Biravugwa
ko uko byagenda kose Sarpong agomba gufatirwa ibihano kubera ko yarengereye
akubahuka umuyobozi mukuru w’iyi kipe.
Ku
wa Mbere tariki 20 Mata 2020, ni bwo Michael Sarpong yumvikanye kuri Royal FM
yibasira bikomeye umuyobozi wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi, akemanga ku
bushobozi bwe mu gufata imyanzuro ireba iterambere ry’iyi kipe.
Yagize
ati” Ku bwanjye ndumva ari ibintu bitumvikana kuko Perezida ntabwo yigeze agira
uwo aganira na we aho ari ho hose. Byibura hari abakinnyi bamaze igihe mu ikipe
aho mbere yo kujyana ibintu mu itangazamakuru yagakwiye kuvugana na bo.
Bityo
ku bwanjye rwose ni ibintu ntumva, kubyukira ku bintu mu bitangazamakuru gutyo.
Ubundi iyo uri perezida rwose ugerageza kuvugisha abakinnyi. Twese turabizi ko
bigoranye muri iyi minsi ntabwo turi gukina nta buri kimwe, biragoye ariko
byibura wishyure ½ cy’umushahara ariko ntabwo wabyuka uvuga uko gusa nkaho nta
muntu witayeho nta muntu utekerezaho, nonese niba ari uko bimeze ni nde
dukorera? Kubera iki turi hano? Kubera iki mu byukuri turi kugukorera?
Nta
bwenge afite, Ntabwo akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe. Iyi kipe ikomeye
ikeneye umuntu ukuze bihagije mu mutwe, ushobora kuganira n’abakinnyi. Sinkeka
ko nabakinnyi bifuza ko aguma ku mwanya ariho ubu. Ndakeka abakinnyi
batamwifuza ubu”.
Kugeza
magingo aya Rayon Sports yamaze kwisubiraho ku mwanzuro yari yafashe, yemera
kuzahemba abakozi bayo umushahara wo mu kwezi kwa Werurwe 2020 kuko bagukozemo.
TANGA IGITECYEREZO