Nyakwigendera Kobe Bryant, wabaye icyamamare mu mukino wa Basketball muri Amerika, ari mu bakinnyi batoranyijwe gushyirwa mu nzu ndangamateka ya Basketball muri Amerika izwi nka Naismith Memorial Basketball Hall of Fame iherereye muri Leta ya Massachusetts.
Kobe
Bryant wakiniye LA Lakers hagati ya 1996 na 2016, akayifasha kwegukana ibikombe
bitanu bya Shampiyona ya NBA, yatoranyijwe mu bakinnyi bazashyirwa mu nzu
ndangamateka ya Naismith Memorial Basketball Hall of Fame muri uyu mwaka.
Kobe
yabaye umukinnyi w’intangarugero mu bikorwa ndetse no mu myitwarire aho yabaye
umukinnyi w’umwaka muri NBA mu 2008, yakinnye umukino wa NBA “All-Star” inshuro
18 mu gihe mu 2008 na 2012, yafashije Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwegukana
umudali wa zababu mu mikino Olempike.
Si
Kobe gusa uzashyirwa muri iyi nzu ndangamateka tariki ya 29 Kanama uyu mwaka,
kuko hari n’abandi bakinnyi 3 bagize ibigwi muri iyi shampiyona ya Basketball
ikunzwe ku Isi, harimo Tim Duncan wakiniye San Antonio Spurs, Kevin Garnett wakiniye
Boston Celtics ndetse na Tamika Catchings wakiniye Indiana Fever.
Bryant
yitabye Imana muri Mutarama 2020 azize impanuka ya kajugujugu yahitanye abandi
bantu umunani barimo n’umukobwa we Gianna.
Naismith
Memorial Basketball Hall of Fame yitiriwe Umunya-Canada, Dr James Naismith, wahimbye umukino wa Basketball, ni inzu
ndangamateka igaragaza abakinnyi n’abandi bantu bakomeye babayeho muri uyu
mukino.
Nyakwigendera Kobe Bryant yabaye umukinnyi ukomeye muri NBA
Tamika nawe ari mu bakinnyi bazashyirwa muri iyi nzu ndangamateka
Duncan nawe ari mu bakinnyi bazashyirwa muri iyi nzu
TANGA IGITECYEREZO