Kigali

Amagambo akakaye hagati ya Trump na Leta y’u Bushinwa bitana bamwana ku wanduje undi coronavirus

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:20/03/2020 17:54
0


Abatuye Isi bari mu gihombo gikabije batewe na Coronavirus, gusa ku rundi ruhande ibikomerezwa birimo Perezida Trump na Leta y'u Bushinwa amagambo ni yose bitana bamwana ku waba ari inkomoko y'iki cyorezo.



Mu magambo ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntakivuga coronavirus ahubwo akoresha 'China virus' (Virus y'Abashinwa). Ibi byaje nyuma y'uko u Bushinwa bushinje ingabo za Amarika kuzana iyi virus mu gihugu cyabo.

Mu mezi 3 atambutse Isi yari ituwe n'abasaga miliyaridi 8, magingo aya abasaga 10,447 bamaze kwicwa na Coronavirus naho abasaga 254,799 bose bararwaye, bakaba bari ahantu badashobora kugira ubageraho uretse abaganga babyigiye. Abasaga hafi miliyaridi 7.5 birirwa mu mazu bikingiranye n’abagira aho bajya bagenda bafite urwikekwe ko bashobora kwanduzanya hagati yabo.

Ushobora kwibaza uti ese aya magambo ya Donald Trump n’igihugu cy’u Bushinwa ahatse iki? Ese ubundi aba ko bitana bamwana ku nkomoko ya Coronovirus ubundi ni nde wayizanye? Ushobora no kwibaza iki kibazo; Niba Amerika n'u Bushinwa ari bo banduzanyije Coronavirus, abandi batuye Isi baba bazira iki?

Uko minsi itambuka ni ko iki cyago kiri kuzengereza abatuye Isi binyuze mu kuba cyaratumye ibikorwa hafi ya byose bihagaraga. Abari gukurikira amakuru ava hirya no hino, bari kubona ibyo twakwita amakuru asa nk'adafatika ari kuzenguruka. Gusa hari n'abayafata nk'ukuri bitewe n'ibiganiro ndetse n’inyandiko zanditswe cyera ziganjemo ibiganiro umuherwe Bill Gates yavugagamo ko Isi itagakwiye guta umwanya mu gutegura intambara y'amasasu ahubwo bagakwiye kwitegura ibyorezo bigiye kuza.

Ese kuki uyu mukire yavuze aya magambo yaba yari azi ibigiye kuba?


Nk'uko bigaragara uyu musholamali arasa n'uwari uzi ibigiye kuba ku Isi kuko hari ikiganiro yagiranye na businessinsider.com mu mwaka wa 2018 aho yategurizaga Isi ibigiye kuba hakiyongeraho iki kiganiro yakoze mu mwaka wa 2015. Gusa benshi bavuga ko ibi byose uyu mugabo yatangaje ashobora kuba hari icyo yari yishyingikirije ariko ku rundi ruhande harimo abantu batabyemera ko uyu mugabo yaba yarabihanuye ibiri kuba.

Kuki Donald Trump ari guterana amagambo n'u Bushinwa?Ku munsi wo kuwa 17 Werurwe 2020 mu mbwirwaruhame Perezida Donald Trump yakoze, benshi batunguwe no kumva avuga 'China Virus' mu mwanya wo kuvuga 'Coronavirus' ibintu byakiriwe nabi mu maso y'igihugu cy’u Bushinwa. Uyu muyobozi arangije kuvuga, ibinyamakuru byamuhase ibibazo bamubaza impamvu yakoreshe Chine Virus mu mwanya wo gukoresha coronavirus, asubiza ko impamvu kuba iyi coronavirus yatangiriye mu Bushinwa mu mujyi wa Wuhan ari cyo cyatumye akoresha Chine virus.

Ku rundi ruhande Leta y’u Bushinwa ibi yabifashe nko kwibasirwa ndetse cyane kuko ibi ari ivangura uyu muyobozi w’umukire ari kuzana. U Bushinwa bwatangaje ko Perezida Trump ari kubashinja kwanduza Isi. Kuwa 19 Werurwe 2020 Perezida Donald Trump yagaragaye yongera gukoresha iri jambo aho kuvuga coronavirus akoresha China Virus.

Aha nanone itangazamakuru ryamubajije ibibazo aza kuva ku izima atangaza impamvu nyamukuru iri kumutera muri iyi minsi kuvuga China Virus aho kuvuga coronavirus. Uyu mutegetsi usanzwe uzwiho kutajya aripfana yavuze ko u Bushinwa ari bwo byatangije iyi ntambara y’amagambo.

Yavuze ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Bushinwa yatangaje ko Amerika ari yo yanduje u Bushinwa iyi ndwara binyuze mu ngabo za Amerika zagiye mu marushanwa yabereye muri Wuhan. Iyi nkuru yababaje Trump ndetse n’abanyamerika muri rusange.

Trump avuga kuri iyi ngingo yagize ati”Ndatekereza ko uku ari ukuri kuba naravuze ko coronavirus ari Chine Virus kuko n'ubundi ni ho yaturutse, gusa birababaje kuba bari kubeshya ngo ni ingabo za Amerika zayijyanyeyo. Iki ni ikinyoma nta muntu n'umwe ingabo zacu zigeze zanduza.”

Donald Trump yemeza ko akurikije ibitangazwa n’inzobere mu bijyanye n'ubumenyi (scientists) ndetse n'abaganga, iyi ndwara yavuye mu nyama zigurishirizwa mu mujyi wa Wuhan za tumwe mu dusimba tuhaba aho inyinshi muri izo nyama ziganjemo iz'uducurama.

Andi magambo Trump yatangaje agatuma benshi batekereza kabiri, yaragize ati”Nari mbizi ko iyi ndwara ikomeye ndetse na mbere y'uko yitwa icyorezo (Pandemic) narabibonaga ko izakoma mu konkora abatuye Isi.” Ukurikije iri jambo, ushobora kwibaza uti 'Ni gute yamenye ko iyi ndwara izaba icyorezo kandi yari itarakwirakwira cyangwa yabwiwe n'iki ko izagera magingo aya umuti wayo utaratangira gutangwa?

Nyuma y'uko Trump atangaje ko coronavirus ari virus y'Abashinwa iki gihugu cyahise kirakara ndetse gihita kirukana igitaraganya abanyamakuru b'abanyamerika bakorera ibinyamakuru bikomeye mu Bushinwa.

Niba Amerika n’u Bushinwa barayanduzanyije abandi batuye Isi baba bazira iki?


Abahanga mu bukungu bavuga ko kugira ngo wunguke ari uko hari abantu bagomba kubanza guhomba cyangwa bakagufasha kunguka bo bakunguka ducye. Ni ukuvuga ibi bihugu hagendewe ku magambo ari hagati yabyo hari impamvu ihari badashaka ko abatuye Isi bamenya, gusa igihari ni uko icyo ari cyo cyose gishingiye ku butunziKu rundi ruhande ni uko hari ibihugu bimaze gutangaza ko umuti w'iki cyago uri mu nzira kandi ko uboneka vuba cyane. Ibi bihugu bizaniye Isi inkuru nziza harimo; U Bushinwa, Israel n’u Buyapani.

Umusizi w’umunyarwanda yigeze kuvuga ati”Aho inzovu zirwaniye ibyatsi birahagorerwa”

Ibyo kwibaza ni byinshi nyuma yo guterana amagambo hagati ya Amerika n'u Bushinwa. Ese isi yaba iri mu kaga yashyizwemo n'abayituye? Byaba se ari ibya cya gisiga cy'urwara rurerure kimennye inda? Nonese izi nkuru ziri kuvuga ko umuherwe Bill Gates yaba azi ikihishe inyuma y'izahara ry'ikiremwa muntu zaba ari zo cyangwa ni uko benshi bashingira ku buhanuzi bwe bakabimushinja?

Twasoza tubashishikariza gukurikiza inama zitangwa n’ibigo bishinzwe ubuzima haba mu gihugu imbere (MINISANTE) ndetse no ku Isi (WHO/OMS) mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo. Wibuke gukaraba intoki uko bikwiye. Twakwibutsa ko ugize ikibazo cyangwa wumva ufite ibimenyetso by'iki cyorezo, wahamagara nimero y'ubuntu ari yo 114 ugahabwa ubutabazi. Irinde kandi urinde abo ubana nabo ndetse n'umuryango mugari w'aho uri binyuze mu kwirinda gusuhuzanya abantu bahana ibiganza, kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi ndetse no ugahagurukira gukara kenshi gashoboka.

Src: dailymail.co.uk, theatlantic.com, businessinsider.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND