Umuhanzikazi Butera Knowless yatangaje ko mu ijoro rya Saint Valentin yahawe impano yihariye n’umugabo we Ishimwe Karake Clement amubyukije igicuku amubwira ko hari abashyitsi baje mu rugo.
Ku munsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin wizihizwa buri tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, bahana impano zihariye zisembura urugendo rw’urukundo baba bamaranye; hari n’abatera intambwe yo kwambikana impeta itangiza umushinga w’ubukwe.
Knowless yabwiye INYARWANDA, ko mu ijoro rya Saint Valentin Clement yamuhamagaye kuri telefoni hagati ya saa saba n’igice na saa munani amubwira ko hari abashyitsi baje mu rugo abitegure abasuhuze.
Yavuze ko yabyutse ajya mu ruganiriro asanga Clement yamuzaniye ururabo nk’impano imunyura mu buzima bwe. Ati “…Yambwiye ko hari abantu ngomba gusuhuza. Iyo umwe muri twe atari yagera mu rugo telefoni iba iriho ntabwo iba iri ‘silent’.
“Yarampamagaye [Clement] rero njya mu ruganiriro hanyuma nyine arantungura. Arabizi ko nkunda indabyo kandi indabyo zose. Hari indabyo nkunda."
Yavuze ko indabo ari kimwe mu byongera umunezero muri we kandi ko umugabo we abizirikana mu mpano zose amugenera.
Ati “…Indabyo ziranshimisha numva hari ubundi buzima zingaruriye hari n’undi munezero zimpaye. Rero ni igikorwa cyiza ni ikimenyetso cyiza nawe namushimira.”
Knowless yavuze ko mbere y’uko umuhanzi Igor Mabano bahuriye muri Kina Music amurika Album yise “Urakunzwe” asohora indirimbo nshya ivuga ku rukundo.
Knowless mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki amaze kumurika Album enye. Mu 2011 yamuritse Album ‘Komera’ yatumye amenyekana, mu 2013 yamuritse Album ‘Uwo ndiwe’, Mu mwaka wa 2014 yamuritse Album ‘Butera’, mu mwaka wa 2016 yamuritse Album ‘Queens’.
Indirimbo ze nshya aherutse gushyira hanze ni ‘Blessed’, ‘Inshuro 100’, ‘Day to Day’ na ‘Urugero’.
Nyuma yo guhabwa impano y'ururabo, Knowless yashimye Clement
Knowless avuga ko Clement azirikana ko indabo zizana umunezero mu buzima bwe
REBA GUHERA KU MUNOTA WA 08' KNOWLESS AVUGA KU MPANO YAHAWE NA CLEMENT
TANGA IGITECYEREZO