Kigali

Mashami Vincent wahuye na Perezida Kagame bakaganira aramushimira inama nziza yamuhaye - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/02/2020 19:28
0


Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yahamije ko yahuye na Nyakubahwa Perezida Kagame, bakaganira birambuye ku iterambere rya Siporo ariko by’umwihariko ku musaruro w’ikipe y’igihugu Amavubi abereye umutoza, aramushimira byimazeyo ku nama n’impanuro nziza yamuhaye.



Mu minsi yashize byagiye bihwihwiswa  ko Mashami Vincent yagiye guhura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame atari wenyine kuko ngo yari yajyanye na Minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, gusa nta makuru nyayo yari yigeze atangazwa kuko nyir'ubwite ntacyo yari yaratangaje.

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2020 ubwo yasinyaga amasezerano y’umwaka umwe azatoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, imbere y’itangazamakuru Mashami Vincent yabajijwe  niba koko ibivugwa ari impamo aha bakaba bamubazaga iby'uko yahuye na Perezida Kagame bakaganira.

Mashami Vincent yemeye ko yahuye na nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kandi avuga ko ibiganiro byagenze neza ndetse anamushimira ku mwanya w’agaciro yamuhaye akamugira inama ndetse akanamuha n’impanuro nziza. Yagize ati:

Ni byo koko nabonanye n’umukuru w’igihugu. Ni ishema, ni iby’agaciro kandi ndamushimira byimazeyo ko yaduhaye umwanya wo kubonana kandi ibyo twavuganye byose si ngombwa kubigarukaho, gusa ubutumwa nyamukuru ni uko twabonanye kandi twagiranye ibiganiro byiza ku bintu byubaka.

N'ubwo Mashami Vincent ateruye ngo avuge ibikubiye mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame, ngo ikibanzweho muri ibyo biganiro kwari ukugaragaza igitera umusaruro mubi by'umwihariko mu ikipe y’igihugu, ndetse n’icyakorwa kugira ngo ikipe y’igihugu itange umururo mwiza, abanyarwanda bongere bishime nk'uko byagenze mu 2004.

Nyuma y’ibyo biganiro  Mashami yijeje umusaruro mwiza Nyakubahwa Perezida Kagame, amubwira ko nta nzitizi n’imwe ikwiye kubaho kugira ngo ikipe y’igihugu yitware neza.

Impinduka zatangiye kwigaragaza muri Staff y’ikipe y’igihugu aho hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo isezerano Mashami yahaye Intore izirusha intambwe azarisohoze, muri izo mpinduka harimo n’imyanya mishya yongewemo mu ikipe y’igihugu.

Nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka nk’umutoza w’Amavubi Stars, Mashami Vincent aratangira gutegura ikipe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, tariki 19 Gashyantare berekeze muri Cameroun gukina umukino wa gicuti, aho bazahita bagaruka i Kigali kwitegura undi mukino wa gicuti bazakina na Congo Brazaville.


Mashami yashimiye Perezida Kagame ku nama n'impanuro nziza yamuhaye


Mashami yahawe umwaka umwe w'amasezerano atoza Amavubi


Muri Mata Mashami azaba ayoboye Amavubi muri Cameroon muri CHAN 2020


Amavubi aratangira umwiherero tariki 17 Gashyantare 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND