RFL
Kigali

Ibyo wakora niba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa ukunda mu gihe gito

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:1/02/2020 9:17
2


Hari benshi mu basore usanga bibaza icyo bakora bakigarurira imitima y’abakobwa bakundana nyamara burya mu rukundo hari ibyo aba asabwa kumukorera kandi mu by’ukuri bitanagoye cyane.



Mugihe rero umusore abashije gukurikiza izi nyigisho tugiye kugarukaho, ntakabuza urukundo rwe ruzaba indashyikirwa ku buryo usanga ari intangarugero n’icyitegererezo kuri bagenzi be kandi usange umukunzi we yaramwimariyemo kuburyo nta wundi musore ashobora gushyira mu mishinga ye.

 

Musore rero ugomba kuzirikana ko ibi ari ibintu byoroshye kubikora nyamara bikagira umusaruro mu myubakire y’abashakanye.

 

1. Kumusoma buri uko umusezeye na buri uko umusuhuje

Iki ni igikorwa kigaragarira amaso uba ukoze ariko nyamara ntabwo biba birangiriye aho kuko byirukanyira mu byiyumviro byanyu bigatuma muhora muzirikana urwabahuje mukifuza gutera intambwe yo kwibanira nk’umugore n’umugabo. Gusoma umukunzi wawe bigire umuco uzamwigarurira bidatinze.

 

2. Kumuhamagara, Kwandika SMS cyangwa Email byibura rimwe ku munsi

Ibi ushobora kubikora umubaza uko amerewe aho muri hatandukanye kabone n’ubwo waba wari uherutse amakuru ye ntibikakubuze na rimwe kumugaragariza inyota y’ubushake bwo kumenya uko amerewe aho ari hose. Ibi bizatuma yumva ko umwitayeho by’ukuri kandi ajye ahora azirikana agaciro uba wamuhaye mu buzima bwe. Umukobwa wafashe gutya nta na rimwe ajya yifuza ko yakujya kure mu buzima bwe.

 

3. Kugirana ikiganiro muri kumwe imbonankubone

Nuha umwanya umukunzi wawe wo kuganira muri kumwe, nta kabuza uzamutwara intekerezo zose kuko uzaba umuhaye umwanya wo kumugaragariza ibyiyumviro byawe byo kuba wifuza guhorana na we no kumugaragariza urukundo ruhamye muri kumwe. Ni mumara gushakana iki gikorwa cy’ingenzi mushobora kukigirana mugitondo mubyutse cyangwa se mukabikora nijoro mugiye kuryama. N’ubwo biba bitoroshye kubafite nk’abana bato burya mugomba gukora uko mushoboye kose mukabonerana umwanya wo kuganira aho guhugira muri televiziyo na telefoni.

 

4. Kumuhobera mukamarana nibura amasegonda 30 mugifatanye

Uku guhoberana by’amasegonda 30 ni iby’ingenzi cyane ku bakundana kuko bituma imibiri yanyu ikanguka mugahora mwumva buri wese yishimiye mugenzi we. Iyo uhobeye umukobwa mukundana muri ubu buryo aba yumva ko nta wundi ushobora kumurutisha mu buzima bwanyu bigatuma rero akugira indashyikirwa mu bandi bose.

 

Ubushakashatsi bwerekanye ko guhoberana bigabanya umuvuduko w’amaraso bigatera kandi umubano mwiza hagati yanyu mwembi. Ibi rero ni ngombwa kubikora buri uko muhuye kuko bituma agaciro k’umufasha wawe kiyongera n’urukundo rwanyu rugashinga imizi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntihanabayo4 years ago
    Izonamanizo Mwagizeneza iyo ukunda umuntu ntacyutamukorera
  • etienne4 years ago
    rwose izo advise nizo mujye muzitugezaho nibura rimwe kumunsi zirakenewe mubuzima





Inyarwanda BACKGROUND