Kigali

LeBron James yakuyeho agahigo ka Kobe Bryant muri NBA - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/01/2020 11:19
0


LeBron James yanditse amateka mashya yinjira mu bitabo bishya bya NBA, nyuma yo gukuraho agahigo ka Kobe Bryant aba umukinnyi wa 3 umaze gutsinda amanota menshi mu mateka ya shampiyona ya NBA mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na Philadelphia 76ers amanota 108 kuri 91.



Mu mukino wabaye mu rucyerera rwo kuri iki cyumweru James w’imyaka 35 yatsinze amanota 29 bituma yuzuza amanota 33655 mu mwuga we amazemo imyaka 17 akina muri NBA, ahita  arusha Kobe Bryant amanota 12.

LeBron James yatangaje ko yishimiye kuba akuyeho  agahigo ka Kobe Bryant, umwe mu bakinnyi bakoze amateka mu mukino wa Basketball ku Isi, anafataho nk’icyitegererezo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter Bryant yanditse ko  ashimira James kuba yageze ku gahigo ke aho yagize ati “Komeza uteze imbere umukino. Ndakubaha cyane muvandimwe.”

LeBron James ari gukina umwaka wa 17 we muri NBA. Ni we mukinnyi mu bagikana uri mu 10 ba mbere bamaze gutsinda amanota menshi mu mateka y’iri rushanwa, akaba n'umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri iyi shampiyona ya Basketball ikurikirwa na benshi ku Isi.

Kareem Abdul Jabbar nawe wakiniye Lakers ni we ukiri imbere mu batsinze amanota menshi muri NBA kuko yatsinze 38387. Karl Malone ari ku mwanya wa kabiri n’amanota 36928, LeBron James akaza ku mwanya wa Gatatu aho amaze gutsinda amanota 33655.

Dore abakinnyi Batanu ba mbere bamaze gutsinda amanota menshi muri NBA

1. Kareem Abdul-Jabbar - 38387

2. Karl Malone - 36928

3. LeBron James - 33655

4. Kobe Bryant - 33643

5. Michael Jordan - 32292


James yageze ku mwanya wa Gatatu mu bamaze gutsinda amanota menshi muri NBA


James yahigitse Kobe Brayant amusigaho amanota 12








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND