U Rwanda ni kimwe mu bihugu byatoranyijwe n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku isi ‘FIBA’ muri gahunda ya FIBA Plus igamije kuzamura urwego rw’imiyoborere na tekinike mu bihugu bitandukanye, ikaba ariyo mpamvu kuri uyu wa Gatandatu i Kigali hasojwe amahugurwa, abanyarwanda bahugurwaga n’impuguke mpuzamahanga zo muri FIBA.
Kuri
uyu wa Gatandatu Tariki 18 Mutarama 2020 hasojwe gahunda yo gutegura
Igenamigambi n’iteganyabikorwa (Operational Plan) y'ishyirahamwe Nyarwanda
ry’umukino wa Basketball (FERWABA) ku bufatanye n’Impuguke zo mu Ishyirahamwe
Mpuzamahanga ry’umukino wa Basketball (FIBA) mu bijyanye n’imiyoborere
y’amashyirahamwe ya Basketball. Ibi byakoze muri gahunda yiswe FIBA Plus aho U
Rwanda ruri mu bihugu 24 kw’isi, 8 byo muri Africa byatoranijwe na FIBA ngo
bizamurwe mu rwego rw'imiyoborere na tekinike.
Iki
gikorwa cyari kigabanyijemo ibice bibiri. Taliki 15 Mutarama 2020 Impuguke za
FIBA zahuye n’abafatanyabikorwa ba FERWABA umwe kuri umwe (1on1 Meeting) harimo
Perediza wa FERWABA Bwana Mugwiza Desire, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri
ya Siporo Bwana Shema Maboko Didier, Umunyabanga Nshingwabikorwa muri Siporo yo
mu mashuri Bwana Gatsinzi Claude, Perezida wa Komite Olempike Bwana Munyabagisha
Valens, urwego rushinzwe Tekinike,
abatoza b’amakipe y’igihugu, Urwego rushinzwe Umutungo muri FERWABA.
Tariki
16 Mutarama 2020 Impuguke za FIBA zakoze inama umwe kuri umwe hamwe na bamwe mu
bayobozi b’amakipe, abaterankunga ba FERWABA, Itangazamakuru, imiryango
idaharanira inyungu, abafana n’abakinnyi.
Ku
Itariki ya 17-18 Mutarama 2020 abagize komite nyobozi ya FERWABA ndetse
n’abagize commission za Ferwaba, bahawe amahugurwa ku bijyanye no gutegura
Igenamigambi n’iteganyabikorwa (Operational Plan) n’impuguke za FIBA.
Nyuma y’ibyumweru umunani Impuguke za FIBA
zizagaruka gusesengura ibikorwa bitandukanye FERWABA izaba yahisemo kwibandaho
mu myaka 2 iri imbere hasinywe amasezerano ku rwego rw’imikoranire n’ubugenzuzi
buhoraho.
Lemou Benga impuguke yaturutse muri FIBA
Jean Michel Ramaroson impuguke yoherejwe na FIBA
Izi mpuguke zahuye n'abatoza b'ikipe y'igihugu
Shema Maboko Didier yaganiriye n'izi mpuguke
TANGA IGITECYEREZO