Kigali

KNC yongeye gushotora Rayon Sports anahishura Derby kuri ubu ikomeye mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/01/2020 16:00
1


Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United Bwana Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yashimangiye ko umukino uhuza Gasogi United na Rayon Sports FC ari wo mukino uzajya uba ukomeye kurusha uwitwa Clasico ya hano mu Rwanda anongeraho ko umukino uhuza aya makipe ugiye kujya uhenda kurusha uhuza APR FC na Rayon Sports .



Kakooza Nkuriza Charles ni umwe mu bayobozi b’amakipe wagaragaye cyane mu itangazamakuru avuga ku yandi makipe babaga bagiye gukina, ndetse kugeza magingo aya ari mu bashyuhije cyane iyi shampiyona kuva aho ikipe abereye umuyobozi yinjiye mu cyiciro cya mbere.

Aganira na KT Radio, KNC yatangaje ko umukino wabo na Rayon Sports FC ugiye kuba derby nk’izindi zose kuko ahamya ko ugiye kuba umukino ukomeye mu Rwanda ndetse ngo uzajya unahenda kurusha usanzwe uzwi ko uhenda.

Ati “Ubu derby zihari, hari derby yacu na Rayon Sports FC iyi yo yarikoze. Umukino wacu na Rayon ushobora kuzajya uhenda kurusha uwa Rayon na APR FC. Iyi yo ni derby rwose bidasubirwaho. Rayon yarancitse, bagenda ntakubise neza umusumari ngo ufate.”

Perezida wa Gasogi United yavuze kandi ko Rayon Sports ifite ibibazo bikomeye kuko ngo yananiwe kubatsinda ari bwo bacyinjira muri shampiyona ariko ngo ubu bamaze kuyimenyera aho yibaza uzagirwa urwitwazo nyuma y’uyu mukino izaboneramo amakuba.

Yagize ati “Ubutumwa nabaha ni uko ari bwo bagiye kubabara kurushaho. Kiriya gihe [mu mukino ubanza] birangayeho kuko twari dufite igihunga ariko ndabizi ntibari bubure icyo bavuga. Rayon Sports ntijya ibura icyo ivuga. Ubushize APR FC yarabatsinze, amakosa aba umutoza. Uyu munsi Gasogi United irabanyuka bavuge ko bagambaniwe bagurisha Sarpong bazana Sugira. Ndabizi ni byo bari buvuge. Urwitwazo rwabo ndaruzi, ibibazo byose barabishyira kuri Sadate, muhe amahoro Sadate”.

Gasogi United izakina imikino y’igice cya kabiri cya shampiyona idafite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye bayifashije kwitwara neza mu gice cya mbere cya shampiyona barimo Kayitaba Jean Bosco na Ndekwe Felix bagurishijwe muri AS Kigali, gusa ariko Gasogi nayo yazanye umunyezamu Kwizera Olivier, ndetse na rutahizamu wari wirukanywe na As Kigali FC ari we Nshimiyimana Ibrahim.

Rayon Sports  izakina igice cya kabiri cya shampiyona  ifite Sugira Ernest yatijwe na APR FC, ariko ikazakina iyi mikino itari kumwe na Michael Sarpong werekeje mu gihugu cy’u Bushinwa.

Imikino ibanza muri shampiyona yasojwe Rayon Sports iri ku mwanya wa Gatatu aho ifite amanota 31, mu gihe Gasogi United yasoje iri ku mwanya wa 10 aho ifite amanota 19 mu mikino 15.

Umukino wa Rayon Sports na Gasogi United uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru, saa Cyenda zuzuye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.


KNC aremeza ko azafata ku gakanu Rayon Sports kuri iki cyumweru

Umukino ubanza amakipe yombi yaguye miswi 1-1

Gasogi United ifite intego yo kuzasoza shampiyona mu makipe 10 ya mbere

Intego ya Rayon Sports ni ugutwara igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka

KNC arasaba abafana ba Rayon Sports kutazarenganya Sadate ngo bagire urwitwazo igenda rya Sarpong nabatsinda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Igirukwayo pascal5 years ago
    Knc we umupira uridunda,turagutsindabibirizeru



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND