RFL
Kigali

Haruna Niyonzima yafashije AS Kigali kubona intsinzi ya Gatatu muri shampiyona mbere yuko ajya muri Tanzania

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/12/2019 11:49
0


Ku mupira mwiza Haruna Niyonzima yatanze ku munota wa 23, Bishira Latif agatsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino wahuje AS Kigali na Heroes ku munsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu, ukaba ushobora kuba ariwo mukino wa nyuma kapiteni w’iyi kipe Haruna akiniye AS Kigali mbere yo kwerekeza muri Tanzania muri Yanga.



Ni umukino wasozaga igice kibanza cya shampiyona, ukaba umukino utari uryohereye ijisho, muri sitade ya Kigali i Nyamirambo yambaye ubusa , ariko ntibikuraho ko umukino wo wagombaga gukinwa nkuko amategeko abiteganya. As Kigali FC yongeye kubona amanota atatu  ku nshuro ya Gatatu mu mikino 15,  nyuma yo gutsinda Heroes FC iri ku muryango werekeza mu cyiciro cya kabiri.

Umukino watangiye amakipe akinira mu kibuga hagati cyane, ariko iminota 20’ y’igice cya mbere yarangiye nta kipe n’imwe ibashije kubona igitego ndetse nta n’uburyo bukomeye bwari kuvamo igitego.

Ku munota wa 23’ iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yaje kubona igitego cyatsinzwe na Bishira Latif ku mupira wari utewe na Haruna Niyonzima, ugarutse uhura n’uyu myugariro atsinda igitego cy’umutwe. Igice cya mbere kinarangira AS Kigali iri imbere n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino,  Heroes yagarutse ikina neza ishaka kwishyura ariko ikanugarira izamu cyane idashaka kwinjizwa igitego.

As Kigali FC yagiye ikora impinduka zitandukanye, aho yakuyemo Nshimiyimana Marc Govin wakinaga inyuma iburyo, asimburwa na Songayingabo Shaffy wahise mu mutima wa ba myugariro, maze Rurangwa Mosi ahita ajya inyuma iburyo.

Ikipe ya As Kigali FC isoje igice kibanza ifite amanota 17, ikaba yaratsinze imikino itatu gusa, inganyamo imikino umunani, itsindwamo imikino ine, biyihesha kuguma ku mwanya wayo wa cumi na rimwe.

Umukino waje kurangira AS Kigali itsinze Heroes FC 1-0, ibona amanota atatu y’umunsi wa 15 wa Shampiyona. Gutsinda uyu mukino byafashije AS Kigali kuzamura umubare w’amanota aho yagize amanota 17 ariko ikaba ikiri ku mwanya wa 11, mu gihe Heroes yagumye ku mwanya wa nyuma.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

AS Kigali FC Xl:  Ndayishimiye Eric Bakame, Rurangwa Mosi,  Bishira Latif, Nshimiyimana Marc Govin, Ishimwe Christian, Kalisa Rashid, Haruna Niyonzima, Nsabimana Eric, Essombe Patrick,  Nova Bayama na Rick Martel.

Heroes FC Xl:  Dukuzeyuze Pascal,  Manzi Sincere, Rutayisire Amza,  Uwiduhaye Aboubakar, Ntakirutimana Theotime,  Ntaganira Fabrice, Munyeshyaka Gilbert,  Nyarugabo Moise,  Murenzi Patrick, Mudacumura Jackson na  Mujyanama Fidele.


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Heroes FC


Abasifuzi b'umukino bari kumwe n'abakapiteni ku mpande zombi


Bishira watsinze igitego ku mupira yaherejwe na kapiteni Haruna Niyonzima


Abatoza ba AS Kigali


Essombe Patrick yagoye cyane ikipe ya Heroes

Uko Imikino y’umunsi wa 15 iteganyijwe

kuri wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2019

Etincelles 2-2 Gicumbi FC

AS Kigali 1-0 Heroes FC

Bugesera FC 1-1 Gasogi United

ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019

APR FC vs Rayon Sports (Stade Amahoro; 15:00)

Marines FC vs Musanze FC (Stade Umuganda; 15:00)

Mukura VS vs Kiyovu Sports (Stade Huye; 15:00)

AS Muhanga vs Sunrise FC (Stade Muhanga: 15:00)

Ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019

Police FC vs Espoir FC (Stade de Kigali 15:00)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND