Abakora umwuga wo gufata amafoto n’amashusho barasabwa kwitabira kwandikisha ibyo bakora nk’umutungo mu by’ubwenge kugira ngo babashe kubibyaza umusaruro.
Ibi byavugiwe mu kiganiro
nyunguranabitekerezo cyari kigamije kurebera hamwe uko ibihangano by’abanyarwanda
birinzwe mu buryo bw’amategeko n’icyakorwa kugira ngo birusheho kunozwa.
Iki gikorwa cyateguwe na
Image Rwanda, itsinda ry’abahanzi
ahanini bakora ibijyanye n’amafoto ndetse n’amashusho ku Rwanda, rifite intego yo guteza imbere no guha agaciro
ibikorwa by’abahanzi nyarwanda, mu rwego rwo gutuma inkuru ku Rwanda zivugwa
n’abanyarwanda ubwabo.
Kitabiriwe n’abahanzi
batandukanye bo mu Rwanda n’abanyamahanga basobanuriwe ko kugira
ngo umuhanzi abashe kubyaza umusaruro igihangano cye anirinde abashobora kukibyaza inyungu, agomba kubanza kucyandikisha.
Blaise Ruhima ukora mu biro bishinzwe kwandika imitungo mu
by’ubwenge mu kigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), Kiiza Sadaam inzobere
mu by’amategeko, ndetse na Gabriel Dusabe, umwe mu bahanzi bakomeye mu by’amafoto mu Rwanda, ni bo batanze ibiganiro.
Blaise Ruhima yavuze ko
abahanzi cyane cyane abakora ibijyanye no gufata amafoto n’amashusho batari
bitabira cyane kubyandikisha muri RDB, aboneraho kubibutsa ko bibafitiye
akamaro.
Ati “Ntabwo bitabira
cyane kuko umuntu ashobora gufata amafoto 100 cyangwa 1000 ntabwo byoroshye. Niyo mpamvu dushyigikiye
ko igihe cyose umuntu afite ishusho imwe cyangwa 10, yegere RDB ayandikishe aho
gutegereza kugira amashusho igihumbi. Ni byiza ko umuntu afata amashusho aza
kuyandikisha cyangwa se umuntu ashobora guhitamo ayo abona ari meza.”
Iki gikorwa kandi
cyaranzwe no kumurika urubuga rwa www.image.rw
rwakozwe na Image Rwanda, rukaba rugiye kuzajya rumurika amafoto ndetse
n’amashusho akorwa ku Rwanda, ku buryo abayakeneye bajya babasha kuyagura
bakoresheje murandasi na ba nyirayo
bakaba babasha kubyungukiramo.
Ibi ni igisubizi ku
bakora umwuga wo gufotora mu Rwanda ariko bikaba n’inzira yo kumenyekanisha
ibyiza bitatse u Rwanda binyuze mu mafoto n’amashusho.
Blaise Ruhima ukora muri RDB yasabye abafotora kwandikisha ibyo bakora
Ishimwe Innocent umwe mu batangije urubuga rwa Image Rwanda ruzagurishirizwaho amafoto agaragaza ubwiza bw'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO