RFL
Kigali

Filime ‘Romeo & Juliet’ yamamaye ikanakundwa igiye gukinirwa i Kigali mu ikinamico

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/10/2019 18:07
3


Filime ‘Romeo&Juliet’ yamamaye ikanakundwa mu buryo bukomeye igiye gukinirwa i Kigali mu ikinamico n’itsinda Mamaland Performing Arts iyobowe na Mukama Wanjye.



‘Romeo&Juliet’ yasohotse bwa mbere ari ikinamico muri 1595 nyuma iza gukinwamo filime n'ikinamico nyinshi zitandukanye. 

Irimo abakinnyi b'imena nka Romeo, Juliet, Capulet, Lady Capulet, Montague, Lady Montague, Nurse, Friar Lawrence, Prince of Verona, Tybalt, Benvolio, Mercutio n’abandi.

Mu 1986 nibwo iyi filime yasohotse ishingiye ku ikinamico yanditswe na William Shakespeare w'Umwongereza mu 1595.

Mukama Wanjye Umuyobozi, umukinyi n'umwanditsi wa cinema n'ikinamico washinze akaba n'umuyobozi Mukuru wa Mamaland Performing Arts yatangarije INYARWANDA ko imyaka 24 ishize asomye inkuru ya Romeo&Juliet yifuza kuyereka abanyarwanda mu ikinamico.

Yagize ati “...Ngisoma iyi nkuru ya Romeo & Juliet hashize imyaka 24 nagize inyota yo kuzayereka abanyarwanda kuko nta utazi ijambo ‘Romeo & Juliet’ nk'umwami n'umwamikazi w'urukundo ariko ni bake bazi inkuru irambuye.” 

Yungamo ati “Ni ikinamico yandikanywe ubuhanga buhanitse kandi iryoshye yagiye ituma abantu bitandukanye bayifatiraho urugero baba abanditsi, abakunzi…”

Ku wa 01 Ugushyingo 2019 kuri Serena Hotel ni bwo iyi ikinamico izakinwa guhera saa moya z’ijoro, kwinjira ni 10 000 Frw.

Muri iyi filime Romeo akinwa na Jabes Azabe, Juliet akinwa na Rita Bahire Umutoni, Capulet akinwa na Israel Dusabimana, Lady Capulet akinwa na Andersonne Uwineza, Montague akinwa na Willy Ndahiro.

Lady Capulet akinwa na Ella Deneuve, Friar Lawrence akinwa na David Murenzi, Nurse akinwa na Kelly Teta Muganwa, Mercutio akinwa na Regis Nsengiyumva, Benvolio akinwa na Alain Gilbert Umuhire, Prince of Verona akinwa na Mukama Wanjye... 

Rome & Juliet ni inkuru y'urukundo rwa Romeo na Juliet bakomoka mu miryango ibiri izirana urunuka ariyo umuryango wa Montague, Romeo akomokamo n'uwa Capulet, Juliet akomokamo.

Mu munsi mukuru wabereye kwa Capulet, Romeo n'inshuti ze bambaye ibibahisha mu maso (masks) binjiye muri uwo munsi mukuru ari bwo Romeo akunze Juliet akimubona Juliet nawe akamukunda.  

Ibyo bita mu ndimi z'amahanga "coup de foudre" cg "love at first sight". N’ubwo nyuma baje kumenya ko bakomoka mu miryango izirana ntibyababujije gukomeza urukundo rwabo.

Hagati aho umuryango wa Juliet washakaga ku mushyingira umuherwe Paris ariko Juliet abifashijwemo n'uwamureraga (Nurse) yashyingiranywe na Romeo mu ibanga na Padiri Friar Lawrence wari inshuti ya Romeo. 

Rimwe Romeo ari gukiza imirwano hagati y'abasore bava muri iyo miryango umwe mu bo muryango wa Capulet akaba na mubyara wa Juliet witwa Tybalt yishe inshuti magara ya Romeo yitwa Mercutio biba ngombwa ko Romeo nawe yica Tybalt kubera umujinya.

Romeo yahise acibwa aho babaga mu mujyi wa Verona acirirwa i Mantua. Friar Lawrence yaje gupanga uko aha umuti Juliet umusinziriza amasaha 48 agasa nk'uwapfuye bityo Romeo azajyeyo mu ibanga amutware kure bibanire mu rukundo rwabo.  

Romeo yaje kumenya ko Juliet yapfuye ariko atazi ko ari ukwipfisha kuko ubutumwa bumusobanurira uno mugambi butamugezeho. N’uko agura uburozi ajya aho Juliet yari ari mu bituro by'iwabo. 

N’uko anywerayo bwa burozi apfumbase ngo bapfane. Akimara gupfa Juliet yarakangutse asanga Romeo yapfuye niko gufata icyuma cya Romeo aritera nawe arapfa. Urupfu rwa Romeo na Juliet rwaviriyemo imiryango yombi kwiyunga no kubabarirana...

Mukama Wanjye Umuyobozi, Umukinnyi n'umwanditsi wa Cinema n'ikinamico (Theatre). Ni we washinze akaba n'Umuyobozi Mukuru (C.E.O) wa Mamaland Performing Arts

Abakinnyi bakinnye mu ikinamico 'Romeo&Juliet'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwizeyimana florence4 years ago
    umuntu wifuje kuba joining c yabigenzate murakoze ndabakunda cyane
  • uwizeyimana florence4 years ago
    umuntu wifuje kuba joining c yabigenzate murakoze ndabakunda cyane
  • Kwizera Emmanuel3 years ago
    Umurabakinyi beza iyonkuru inkoze kumutima





Inyarwanda BACKGROUND