Umuhanzi wamaze kugwiza ibigwi mu muziki, Koffi Olomide, wari mu bakandida mu matora y’abagize Inteko ya Sena aho yiyamazaga nk'uzaba ahagaraiye Intara ya Ubangi y’Amajyepfo, yamaze kwikura mu biyamamaza.
Mu mpamvu zatanzwe na Koffi Olomide nk'uko bikubiye mu mashusho yashyize hanze, ni uko aya matora adakoranwa
umucyo aho bisaba imbaraga zindi zirimo no kubwiriza abatora abo batora.
Nk'uko byumvikana mu mashusho yashyize hanze, yavuze ko nyuma yo kumva impamvu bamwe mu bayobozi
bafata umwanzuro wo kwegura, na we yafashe umwanzuro wo kuvanamo akarenge
agaragaza ko hakiri ibibazo by’ingutu bya ruswa.
Bimwe mu byo Koffi Olomide
yatangaje yagize ati: ”Mfashe aya mashusho kugira ngo ntangarize igihugu cyose n’abandi
basangirangendo ko uyu munsi ku cyumweru tari ya 28 Mata 2024 nahisemo gukura
kandidatire mu bahataniye kujya muri Sena.”
Antoine Agbepa Mumba [Koffi
Olomide] yagaragaje ko abakora politike y’imikino itarimo ubwisanzure bakwiriye
gukorwa n’isoni, agaragaza ko guhatira umuntu gutora runaka bitagakwiriye.
Avuga ko bikorwa mu
buryo we yise nk'ubukoreshwa mu Burengerazuba muri za Amerika aho ngo na ho
nta bwisanzure mu kwishyiriraho abayobozi, ahubwo hashyirwa mu bikorwa ibyifuzo
by’abanyapolitike.
Koffi Olomide asanga
igihugu cye gikwiriye guterwa isoni n’imikorere yacyo idahwitse. Yavuze ko
yitegura guhura n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu, Denis Kadima, bakaganira kuri ibi bibazo.
Yanahamagariye abanyekongo
kwamagana aya matora y'Abasenateri kuko asanga ari ayo gukoza isoni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
TANGA IGITECYEREZO