Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Uzibukirwa Kuki” yibutsa abantu gukora ibyiza bazajya bibukirwaho mu gihe bazaba batakiri ku Isi.
Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa 15 Ukwakira 2019,
amajwi yayo yatunganyijwe ko na Jay P mu
gihe amashusho yatunganyijwe na AB Godwin.
Nk’uko uyu mukobwa akunze gukora indirimbo zirimo
ubutumwa bwigisha rubanda kuzibukira ikibi bagakora icyiza, muri “Uzibukirwa
Kuki?” Clarisse Karasira aba yibutsa abantu ko buri wese afite iherezo rye
atazatura nk’umusozi akabasaba kwitararika kugira ngo basige inkuru nziza.
Inyikirizo igira iti “wamenye ibyabayeho, ntumenya
ibiri imbere uzaba rugero ki uzasiga
nkuru ki? Nuba se utakiriho nyuma y’ubu buzima, ese icyo gihe uzibukirwa ku ki?”
Mu kugaragaza ibyo avuga mu mashusho, yakoresheje Siperansiya
ukina muri filime ya Seburikoko aho aba agaragara nk’umugore ukize ariko ufite
umutima mubi kandi uhohotera abakene bamugana bamusaba ubufasha.”
Clarisse Karasira yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze
ashingiye ku ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cya zaburi 90:10 handitse ngo “
utwigishe kubara iminsi yacu uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.”
Iyi ndirimbo niyo ya mbere Clarisse Karasira ashyize
hanze nyuma y’aho asheshe amasezerano yari afitanye n’uwari umujyana we, Alain
Mukuralinda bari bamaranye amezi icyenda mu gihe bari bariyemeje gukorana
imyaka itatu.
Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi zirimo “Gira neza”, “Twapfaga
Iki?”, “Ntizagushuke”, “Komera”, n’izindi.
Clarisse Karasira yibukije abantu kwita ku iherezo ryabo
REBA UZIBUKIRWA KUKI? YA CLARISSE KARASIRA
">
TANGA IGITECYEREZO