RFL
Kigali

Juda Muzik yatuye abifuza ku rushinga indirimbo nshya bise 'Burundu' -YUMVE

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:27/09/2019 7:56
0


Juda Muzik baherutse gushyira hanze indirimbo "Bitinde" igakundwa n'abatari bake, bayikurikije indi ndirimbo nshya bise 'Burundu'.



Kuri uyu wa Kane nibwo itsinda rya Juda ryashyize hanze indirimbo nshya bise Burundu. Mu kiganiro kigufi Da-rest umwe muri aba basore bagize Juda Muzik yahaye INYARWANDA yadutangarije ko ubu butumwa ari ubwo bageneye abantu bitegura kubana. Yagize ati:"Iyi ndirimbo ni iya Gatandatu, ubutumwa burimo bushingiye ku muntu wifuza kubana n'umukunzi  we ubuziraherezo." 

Yakomeje adutangariza ko igitecyerezo cy'iyi ndirimbo cyashibutse mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo Bitinde aho mu nzira igana i Gisenyi Junior yagize ibitekerezo ndetse n'ijyana bakomeje gukurikiranira hafi bagarutse i Kigali bivamo indirimbo Burundu.


Darest umwe mu bagize Juda Muzik


Junior umwe mubagize Juda Muzik

Juda Muzik imaze kugira indirimbo esheshatu arizo Burundu, Bitinde, Rugende, Naratwawe, In Love, Wawundi ari nayo bahereyeho. Indirimbo Burundu Juda Muzik bayituye abagiye ku rushinga ndetse n'ababitekereza.

Kanda hano wumve 'Burundu'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND