Rurangiranwa mu bahanzi bo ku isi, Ne-Yo [Gogo] yakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Nzeli 2019 yiharira igikundiro cy’abandi bahanzi nyarwanda bamubanjirije ku rubyiniro mu gihe cy’amasaha ane n’iminota mike bamaze baririmbira ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye.
Ni mu gitaramo cyitabiriwe na Perezida Kagame, Madamu
Ange Kagame n’Umugabo we Bertrand Ndengeyingoma. Ne-Yo yamaze amasaha arenga
abiri aririmbira abanyakigali n’abandi mu ndirimbo zitandukanye zamuhesheje
ikuzo mu muziki w’isi.
Ne-Yo yaserutse ku rubyiniro saa tanu n’iminota 45’.Nk’ibisanzwe yari yambaye ingofero, ishati yafunguye ibipesu agaragaza igituza, sheneti mu ijosi izindi ziri ku ipantalo y’ikoboyi yambaye, isaha ku kuboko, sheneti ku kuboko n’indi mirimbo y’ubwiza imugaragaza nk’umusirimu wakoreye amafaranga igihe kinini.
Yateguriwe urubyiniro n’abahanzi nyarwanda Bruce Melodie, Charly&Nina, Riderman na Meddy watanze ibyishimo bicagase.
Uyu muhanzi Mukuru muri iki gitaramo yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Tonight’, akomereza ku ndirimbo ‘Show me’ ayisoje agira ati ‘Kigali muvuze akaruru k’ibyishimo. U Rwanda muvuze akaruru k’ibyishimo.”
Yakomereje ku ndirimbo “Miss Independent” yamwaguriye igikundiro mu myaka imaze iri hanze, asoje agira ati “Nitwa Ne-Yo ni ibyishyimo bikomeye kuri njye. Nategereje igihe kinini ndizera ko muri kugira ibihe byiza. Reka twanzike.”
Ne-Yo yagaragarijwe urukundo i Kigali
Uyu muhanzi wagaragaje ubuhanga budasanzwe muri iki gitaramo yaririmbaga anabyina akitera mu kirere. Yageze naho avuga ko ashaka kubereka ko azi kubyina nka Michael Jackson witabye Imana arabikora binyura benshi.
Buri ndirimbo yose yaririmbaga agakomerwa amashyi na benshi bitabiriye iki gitaramo banyuzwe n’ubu buhanga bw’uyu mugabo kuva atangiye muzika.
Yagize ati “Ni ku nshuro yanjye ya mbere ndi i Kigali
ni ukuri muri abantu beza nishimiye.” Yanyuzagamo akaririmba mu buryo bwa Live
ubundi akaririmbira kuri CD. Yaririmbaga aganiriza abitabiriye iki gitaramo abasezeranya
kugira ibihe byiza.
Yaririmbye kandi indirimbo ‘So sick’ imaze imyaka icyenda ku rubuga rwa Youtube. Ni indirimbo yarebwe n’abarenga Miliyoni 210.
Iyi ndirimbo izwi na benshi ku buryo yaririmbwe na
benshi, abasomye ku ‘mutobe’ bizihirwa mu buryo bukomeye. Yaririmbye afite
umucurangira gitari, uri kuri piano bose bagahuriza mu byuma bagatanga umuziki
wirangira mu matwi.
Inkumi eshatu Ne-Yo yahamagaye ku rubyiniro zikazunguza ikibuno
Ne-Yo ni umuhanga mu buryo butangaje! Yaririmbye anoza
ijwi rye, imbyino ze. Yari yambaye ekuteri mu matwi zamufashaga kumva neza
uburyo bw’umuziki we. Yari yambaye inkweto y’ibara ry’umweru n’umukara.
Yari afite agatambaro kwo kwihanagura icyuya. Indirimbo nyinshi z’uyu muhanzi zifite umudiho utuma benshi birekura bakabyina.
Zimwe mu ndirimbo yagiye aririmba zanyuzwaga mu buryo bw’amashusho ku nyakira mashusho ziri muri Kigali Arena.
Ne-Yo byageze aho ahinduranya imyenda! Mu gice cya
mbere yari yambaye ishati irimo amabara y’ubururu. Mu gice cya kabiri yambaye
ishati irimo amabara y’umweru n’ingofero y’ibara ry’umweru izenguretseho ibara
ry’umukara.
Bigeze ku ndirimbo “Nothing” byabaye ibindi bindi kuko yayiteye akikirizwa kuva itangiye kugeza asoje.
Yongeyeho kandi indirimbo ‘Good Man’, ‘When your are mad’
izwi na benshi. Yaririmbye kandi indirimbo ‘Irreplaceble’ y’umuhanzikazi
Beyonce. Iyi ndirimbo imaze imyaka icyenda isohotse, yarebwe n’abantu 340.
Amateka agaragaza ko iyi ndirimbo yanditswe na Ne-Yo, yaramamaye biratinda
kugeza n’ubu. ‘Yaririmbye kandi indirimbo ‘Summer time’ asaba
abakobwa batatu kumusanga ku rubyiniro baseruka bamwenyura.
Buri wese yamuhaye nimero ahereye kuri rimwe kugera kuri Gatatu. Nimero ya mbere yiyerekanye akomerwa amashyi, nimero ya kabiri nawe ariyerekana akomerwa amashyi hanavuzwa akaruru k’ibyishimo nyuma nimero ya Gatatu yigaragaje arabyina biratinda Ne-Yo yemeza ko ariwe utsinze.
Yamuhamagaye aramwegera maze amwambika igikomo ku
kuboko arongera aramubyinisha binyura benshi. Uyu muhanzi yanzitse akomereza ku
ndirimbo yise ‘Closer’ yakunzwe mu buryo bukomeye, yaririmbye kandi indirimbo ‘Play
Hard’ yakoranye na rurangiranwa ku isi David Guetta.
Ne-Yo yavuze ko uyu mukobwa yari yahaye nimero eshatu ariwe wamwemeje mu kubyina
Ageze ku ndirimbo ‘Give me everything tonight’
yakoranye na Pit Bull yakuyemo ishati. Iyi ndirimbo imaze imyaka umunani
isohotse, imaze kurebwa na Miliyoni 698.
Izwi na benshi mu rubyiruko bakunze Pit Bull igihe kinini mu ndirimbo uruhumbirajana amaze gushyira hanze. Iyi ndirimbo yafashije Ne-Yo kwaguka mu rugendo rwe rw’umuziki.
Abari mu gitaramo bayiririmbye bitera hejuru, bashyira amaboko mu kirere bamugaragariza ko bishimiye umuziki yabahaye.
Ageze ku ndirimbo ‘Reand Party’ yamanutse mu bafana
afatwa amafoto n’amashusho y’urwibutso rudasaza asigiye abakunzi be i Kigali. Abasore
bashinzwe umutekano we ntiborohewe kuko benshi bifuzaga kumukoraho.
Yaririmbaga yivuga ko yitwa ‘Ne-Yo’ akarenzaho ko yishimiye gutaramira i Kigali. Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo wavugijwe saa sita n’iminota 55’.
Uyu mukobwa wari wambaye ipantalo y'ibara ry'umweru niwe Ne-Yo yambitse igikomo
Ne-Yo yavuze ko yishimiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cy'uburyohe yahakoreye
TANGA IGITECYEREZO