Kigali

Abagabo bamwe batangiye kugaragaza akarengane kaba mu kwemerera abagore gukuramo inda batabyumvikanyeho n’abazibateye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/08/2019 17:20
0


Mu gihe hirya no hino abagore birirwa barwanira uburenganzira bwo kwemererwa gukuramo inda ku bushake mu gihe bazitwaye zitateganyijwe, hari abagabo nabo biyumva nk’abo nta gaciro n’umwanya bahabwa muri iyi myanzuro, ibi bivugwa ahanini n’abagabo batewe agahinda n’abagore babakuriyemo inda batabyumvikanye.



Mu gihe abagore bamwe bibwira ko gusama inda itateganyijwe bibahangayikisha bonyine, abagabo bamwe babibonamo akarengane ku ruhande rwabo kuko badahabwa uruhare mu gufata umwanzuro ku byerekeye niba umwana akomeza kubaho cyangwa niba agomba gukurwamo. Ku bantu bakuyemo inda batabishaka, bahura n’ingaruka zikomeye zirimo no kurwara agahinda gakabije. Ibi ngo niko bigendekera n’umugabo wari wamaze gutekereza ko agiye kubyara ariko bikarangira amenyeshejwe ko umwanzuro wabaye gukuramo inda.

Ibi byagarutsweho cyane ubwo umugabo wo muri leta ya Alabama ho muri Amerika yatangaga ikirego aregamo umukobwa bakundana wakuyemo inda batabyemeranyijweho. Hahise haboneka abandi bagabo bavuga ko bahuye n’ikibazo nk’iki, bemeza ko na nyuma yo kunywa inzoga nyinshi kubera agahinda, nyuma yo kugira umuryango mwiza no kubyara abandi bana, agahinda ka wa mwana wavanwemo batabyifuza kaguma aho ubuzima bwose. Ibi biraza byiyongera ku bukangurambaga bumaze iminsi bwo kwamagana amategeko akumira abagore gukuramo inda muri leta zitandukanye za Amerika.

Undi mugabo kandi nawe yatanze ikirego aregamo ivuriro ryakuyemo umukobwa bakundanaga inda, bwa mbere mu mateka uwo mugabo yemerewe guhagarara mu mwanya w’uwo mwana wakuwemo mu rukiko, ashinja ivuriro ndetse na nyina w’umwana. Avuga ko nta kintu atakoze ngo amwumvishe ko gukuramo inda atari cyo gisubizo cyiza, cyane ko we yamushakaga, ariko ngo umukobwa yanga kumva. Muri Amerika kugeza ubu abagabo nta tegeko ribemerera kubuza abakunzi babo gukuramo inda.

Muri Amerika kandi umwe mu bantu 4 bakuramo inda abifashwamo n’umugabo, benshi muri abo bagabo bakaba bahamya ko basigarana inkomanga ku mutima nyuma yabyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND