Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 35 mu byumweru bigize umwaka tariki 27 Kanama, ukaba ari umunsi wa 239 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 126 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1828: Igihugu cya Uruguay cyabonye ubwigenge bwuzuye ku mugaragaro nyuma y’ibiganiro by’amahoro byayobowe n’ubwongereza hagati ya Brazil na Argentine byose byashakaga kwiharira iki gihugu.
1896: Mu birwa bya Zanzibar habereye intambara hagati ya Zanzibar n’ubwongereza, intambara yamaze igihe gito cyane dore ko yatangiye ku isaha ya saa 09:00 za mu gitondo ikarangira saa 09:45, imaze iminota 45 yonyine ikaba ariyo ntambara ngufi (yamaze igihe gito) yabayeho mu mateka y’isi. Intandaro y’iyo ntambara ikaba yari uko umutegetsi wa Zanzibar wari ukunzwe n’ubwongereza yari yishwe, bitera impagarara hagati y’ubwongereza na Zanzibar bwari bwarigaruriye.
1921: Abongereza bari barigaruriye igice cy’uburasirazuba bagize umuhungu wa Sharif Hussein bin Ali, umwami wa Iraq ku izina ry’umwami Faisal wa mbere. Uyu mwami yakoze ibikorwa byinshi ku ngoma ye harimo no gushaka guhuza igice cyose cy’uburasirazuba bw’isi kikaba igihugu kimwe.
1971: Mu gihugu cya Chad habaye coup d’état ariko yaje gupfuba, yatumye igihugu cya Chad cyikoma Misiri ko ariyo yari iri inyuma y’icyo gikorwa ndetse binahagarika umubano.
1985: Mu gihugu cya Nigeria habaye coup d’état aho guverinoma y’igihugu yahiritswe n’umukuru w’ingabo General Major Ibrahim Babangida ariko hakaba nta muntu n’umwe waguyemo.
1991: Umuryango w’uburayi wemeje ubwigenge bwa Baltic, Estonia, Latvia na Lithuania bikaba byari bigize Leta yunze ubumwe y’abasoviyeti.
2003: Umubumbe wa Mars waje mu ntera ya hafi y’isi nyuma y’imyaka igera ku 60,000 hakaba harimo intera igera ku bilometero 34,758,005.
Abantu bavutse uyu munsi:
1877: Charles Rolls, umukanishi w’amamodoka akaba n’umushoramari w’umwongereza akaba umwe mu bashinze uruganda rukora imodoka rwa Rolls-Royce nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1910.
1908: Lyndon B. Johnson, perezida wa 36 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse aza gutabaruka mu mwaka w’1973.
1916: Gordon Bashford, umukanishi w’umwongereza, akaba umwe mu bakoze imodoka ya Range Rover nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1991.
1941: Harrison Page, umukinnyi wa film w’umunyamerika wamenyekanye muri film nka Lion Heart (1993) nibwo yavutse.
1961: Yolanda Adams, umuririmbyikazi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba n’umukinnyikazi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.
1977: Deco, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaportugal nibwo yavutse.
1979: Aaron Paul, umukinnyi wa filime w’umunyamerika uzwi nka Jesse muri filime Breaking Bad nibwo yavutse.
1984: David Bentley, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.
1984: Sulley Muntari, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.
1986: Mario, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.
1988: Alexa Vega, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika, akaba n’umuririmbyikazi nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1975: Haile Selassie wa 1, umwami w’abami wa Ethiopia akaba afatwa nka Messiah n’abemera Rastafali yaratanze.
TANGA IGITECYEREZO