RFL
Kigali

Beach Volleyball: Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire igikombe cy'isi i Rubavu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/08/2019 12:47
0


Kuva tariki 21 kugeza kuri 24 Kanama 2019 i Gisenyi mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hazabera irushanwa mpuzamahanga ryo ku rwego rw’isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga.



Iri rushanwa mpuzamahanga ryo ku rwego rw’isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga “Rubavu Beach Volleyball Tour”, rizitabirwa n’amakipe 56 arimo 28 y’abagore na 28 y’abagabo, rizaba ririmo amakipe atandatu (6) y’u Rwanda arimo atatu muri buri cyiciro , rizarangira hakinwe imikino 86 mu gihe aya makipe yose azaba yitabiriye.

Bigendanye n’imyiteguro n’ibindi byose bizacyenerwa muri iri rushawa, FRVB yasanze bizatwara agaciro ka miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda (350,000,000 FRW).


Abanyarwanda bategereje kureba umusaruro abagiye mu Buyapani bazatanga mu marushawa atandukanye 

Muri iri rushanwa, amakipe azahatana mu buryo bukurikira:

-Hazabanza habeho ijonjora rya mbere (Qualification Phase) aho amakipe azajya ahura agakuranwamo bakinnye umukino umwe.

-Muri iki cyiciro cyo gukuranwamo, muri buri cyiciro (abahungu n’abakobwa), hazajya hahatana amakipe 16 mu gihe andi 12 afite itike y’ijonjora rikurikira bitewe n’uko ahagaze ku rutonde rw’isi (World Ranking).

-Muri aya makipe 16 azaba yahatanye, ane (4) ya mbere azahita yiyunga kuri 12 bahite bongera babe amakipe 16 bityo habeho tombola nyirizina.

-Aya makipe 16 azashyirwa mu matsinda (Group Stage) nyuma bagere mu cyiciro cyo gukuranwamo (Knock Out Stage) bityo bizagere ku mukino wa nyuma haboneka ikipe ya mbere (Champion), iya kabiri n’iya gatatu zizahabwa imidali, ibikombe n’amafaranga.

Muri buri cyiciro, hagenwe ibihumbi icumi by’amadolari ya Amerika (10,000 US$) azajya ahembwa amakipe atatu ya mbere bitewe n’uburyo bagiye bakurikirana kuko ikipe ya mbere izahabwa igikombe n’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika (5,000 US$).

Kugeza ubu ibihugu 12 ni byo byemeje ko bizitabira iri rushanwa rizabera mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerezuba. Ibi bihugu birimo Cote d’Ivoire, u Bwongereza, u Buholandi, Slovenia, Denmark, Japan, Canada, Czech Republic, Norway, Suwede, Cyprus n’u Rwanda ruzakina.

Igihugu cy’u Rwanda biteganyijwe ko kizahagararirwa n’amakipe 3 muri buri cyiciro ni ukuvuga abagabo n’abagore. Mu bagabo ikipe ya mbere igizwe na Mukunzi Christophe na Ndamukunda Flavien, iya kabiri igizwe na Gatsinzi Venutse afatanyije na Habanzintwari Fils naho ikipe ya gatatu igizwe na Muvunyi Alfred na Niyonkuru Yves. Iyi kipe izaba itozwa na Sammy Mutemi Mulinge usanzwe ari umutoza wa APR VC mu bagabo.

Ikipe igizwe na Charlotte Nzayisenga na Judith Mukeshimana, Yves Niyonkuru na Gatsinzi Venuste n'umutoza Mana Jean Paul bagarutse mu Rwanda bavuye mu Buyapani kwinjira mu irushanwa rya “Rubavu Beach Volleyball World Tour 2019” . Gusa, barahita bagana i Rubavu gukomeza kwitegurana n’abandi basigaye mu Rwanda.


Ikipe y'u Rwanda ivuye mu Buyapani ikazifashishwa muri Rubavu Beach Volleyball World Tour 2019 yageze i Kigali

Nyuma y’imyitozo y’abakina Volleyball na Beach Volleyball, abakinnyi babarizwa muri ibi byiciro basoje gahunda bari bafite bityo bakaba bagomba kugana mu marushanwa arimo imikino ya All Africa Games 2019 na Rubavu Beach Volleyball World Tour 2019.

Ni nayo mpamvu ikipe igizwe na Olivier Ntagengwa na Kavalo Akumuntu Patrick, Benitha Mukandayisenga na Valentine Munezero n'umutoza Mudahinyuka Christophe irafata urugendo igana muri Maroc muri All Africa Games 2019 igomba gutangira tariki 16-30 Kanama 2019 i Rabat muri Maroc.


Ikipe rusange y'u Rwanda yageze i Rabat muri Maroc nyuma y'imyiteguro bagiriye mu Buyapani 

Mu bijyanye n'indi myiteguro irebana na "Rubavu Beach Volleyball World Tour 2019", ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryahuguye abasifuzi bazitabazwa muri iyi mikino ndetse n'abanyamakuru bakaba bagomba guhugurwa kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2019.


Karekezi Leandre umuyobozi wa FRVB yizera ko "Rubavu Beach Volleyball World Tour 2019" izagenda neza kuko ibisabwa byateguwe kare  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND