Minisiteri y'Ubuzima irashimira abaturage bose uruhare bakomeje kugaragaza kugira ngo dukomeze kwirinda no gukumira icyorezo cya Ebola mu Rwanda. Turusheho gukaza ingamba mu buryo bukurikira:
Twirinde kuramukanya dukorana mu ntoki kuko aribwo buryo bwa mbere wakwanduriramo Ebola ndetse n'izindi ndwara nyinshi harimo Macinya na Kolera.
Karaba intoki buri gihe
ukoresheje amazi meza n'isabune cyane cyane mbere yo gutegura amafunguro no
kurya, mbere yo kwonsa, uvuye ku musarani, unyuze ku mupaka, nyuma yo gukorera
isuku umwana witumye n'igihe cyose ugeze mu rugo mbere yo kugira ikindi cyose
ukora;
Mu rwego rwo kurinda ababagana n'abakozi banyu, Ibigo bihuriramo abantu benshi harimo hoteli, resitora, amashuri, insengero, n'ahandi birashishikarizwa kugira aho abantu bakarabira intoki bakoresheje amazi meza n'isabune mbere yo kuhinjira;
Irinde gukora ingendo
zitari ngombwa mu duce twagaragayemo Ebola muri Repubulika
Iharanira Demokarasi ya
Congo cyangwa ahandi aho ariho hose izaba yagaragaye;
Irinde kunyura ahantu
hatari umupaka wemewe kuko byakuviramo ibihano bikomeye harimo gufungwa kandi
bikaba byakuviramo kwandura no kwanduza abandi Ebola;
Igihe byabaye amaburakindi ukajya ahantu hagaragaye Ebola, irinde gusuhuza umuntu ukoresheje intoki cyangwa gukora ku matembabuzi ariyo wakwanduriramo Ebola uramutse uhuye n'uyirwaye. Ayo matembabuzi ni ibyuya, amarira, ibimyira, amacandwe, ibirutsi, inkari, amabyi, amashereka, amasohoro n'ubuhehere bwo mu gitsina cy'umugore;
Ihutire gutanga amakuru
kuri numero itishyurwa ya Minisiteri y'Ubuzima 114, cyangwa iya polisi 112,
inzego z'ibanze zikwegereye cyangwa Umujyanama w'Ubuzima igihe cyose umenye
umuntu winj iye mu gihugu avuye mu gihugu kivugwamo Ebola, cyane cyane atanyuze
ku mupaka wemewe kugira ngo umufashe kwirinda no kurinda abandi kwandura Ebola;
Irinde gukora ku maraso no ku matembabuzi y'umuntu wanduye cyangwa wishwe na Ebola cyangwa wazize urupfu rutazwi, n'ibikoresho yakoresheje kandi wirinde kurya inyama z'inyamaswa zipfishije;
Irinde gukora ku muntu
wishwe na Ebola cyangwa kumushyingura kuko gushyingurauwishwe na Ebola bikorwa
n'ababishinzwe kandi babihuguriwe ;
Kugira ngo wirinde ko
uwagaragayeho ibimenyetso atanduza abandi, ugomba kumuha intera hagati ye
n'abandi kugera igihe inzego z'ubuvuzi zemereje ko atanduye virusi ya Ebola
agasubira mu bandi;
Ugize umuriro utagabanuka, ihutire kugana ivuriro rikwegereye cyangwa uhamagare inomero itishyurwa 1 14, umenyeshe Umujyanama w'Ubuzima cyangwa Ubuyobozi bukwegereye bagufashe kwisuzumisha hakiri kare;
Irinde kwegera abandi
igihe wibonyeho bimwe mu bimenyetso byatuma ukeka ko wanduye Ebola harimo
umuriro utagabanuka, kubabara umutwe, gucika intege, kubabara mu ngingo,
guhitwa, kuruka, kuribwa mu nda, kuva amaraso mu buryo budasobanutse;
Umuntu wanduye indwara ya
Ebola atangira kwanduza abandi gusa igihe yatangiye kugaragaza ibimenyetso
by'uburwayi cyane cyane umuriro. Mbere y'uko agaragaza ibimenyetso, ntabwo
yanduza.
Umuntu wakize ebola ntiyanduza abandi.
Ukeneye ibisobanuro
birambuye ku buryo bwo kwirinda no gukumira Ebola cyangwa wifuza gutanga
amakuru kuri Ebola, cyangwa ubundi bufasha, hamagara inomero itishyurwa 114 ya
Minisiteri y' Ubuzima cyangwa 112 ya Police y' Igihugu.
Bikorewe i Kigali, kuwa 11 Kanama 2019, ni itangazo ryasinywe na Ministiri w'Ubuzima Diane Gashumba.
TANGA IGITECYEREZO