Shaddyboo umwe mu banyarwandakazi bamaze kubaka izina mu karere kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga, yari yatumiwe mu gitaramo cya Instagram cyagombaga kubera i Burundi, icyakora bitunguranye amakuru agera ku Inyarwanda ahamya ko atakigiye i Burundi kuko n'igitaramo ubwacyo cyasubitswe.
Amakuru yageraga ku Inyarwanda mu minsi ishize nk'uko twabitangarije abasomyi bacu yahamyaga ko Shaddyboo yahagaritse ibyo kuzitabira iki gitaramo kubera kutizera neza umutekano w’i Burundi cyane ko kuva mu minsi ishize iki gihugu cyagiye kivugwamo umutekano mucye ku banyarwanda b’ibyamamare baba bashaka kujya gutaramirayo. Aha ababanje kwanga kujya kuhataramira bari batumiwe ni Bruce Melody na Meddy bagombaga kuririmbayo mu mpera z’umwaka wa 2018.
Ibyo guhagarika iki gitaramo byatangajwe n'abagiteguye mu itangazo rigenewe abakunzi b'imyidagaduro i Burundi batangaje ko iki gitaramo kitakibaye.
Igitaramo cya Shaddyboo cyahagaritswe
Iki gitaramo Shaddyboo yari yatumiwemo byari byitezwe ko kizaba tariki 20 Nyakanga 2019 aho kukinjiramo byari bihenze dore byari ibihumbi icumi by'amafaranga y'Amarundi (10,000) mu myanya isanzwe mu gihe mu myanya y'icyubahiro ho byari kuzaba ari amafaranga y'amarundi ibihumbi magana atanu y'amarundi (500 000) ku meza y'abantu bane ateye mu myanya y’icyubahiro.
TANGA IGITECYEREZO