Allioni, umwe mu bakobwa bazwi mu njyana ya Afrobeat na Dancehall mu muziki w’u Rwanda uherutse gutangaza ko yagarutse mu muziki icyakora nabwo umuvuduko yagarukanye ntube mwinshi, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Tuku Tuku’. Mu kiganiro yaduhaye yahamije ko kugaruka bitaba byoroshye ariko bishoboka.
Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com, Allioni Buzindu yatangarije umunyamakuru ko mu by’ukuri ikintu kiri gutuma atihuta mu bikorwa ari uko mu minsi ishize yagarutse ariko mu kugaruka kwe akagenda agorwa n’ibintu binyuranye. Yagize ati” Nyuma y’igihe nari maze nsa nutari mu muziki urumva kugaruka ni ibintu bitari byoroshye gusa Imana ishimwe ko nabikoze kandi byarashobotse. Ubu igisigaye ni ukurwana n’umuvuduko ngomba gukoreraho ngo abafana ba muzika bakomeze kunyizera gusa njye mbahaye isezerano ko ubu naje nje.”
“Tuku tuku” indirimbo nshya ya Allioni yatubwiye ko yayiririmbye ashaka kuvuga igihe ufitanye gahunda n’umukunzi wawe ariko hakazamo akantu kivangamo ntibe ikibaye. Allioni wari umaze igihe afite indirimbo igezweho yise “Tuza” yakoranye na Bruce Melody, yatangarije Inyarwanda ko gutinda gushyira hanze indirimbo nshya harimo no guha umwanya indirimbo ye na Bruce Melody ari nako ayishakira inziza yayigwa mu ntege.
Allioni yashyize hanze indirimbo ye nshya "Tuku Tuku"
Iyi ndirimbo nshya ya Allioni yanditswe na Danny Vumbi na Bruce Melodie, amajwi yayo akorwa na Madebeats naho amashusho akorwa na Sasha Vybz wo muri Uganda. Iyi ni indirimbo ya gatatu Allioni ashyize hanze nyuma yo kwinjira muri Decent Entertainment iyobowe na Muyoboke Alex bemeranyije gukorana.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “TUKU TUKU” YA ALLIONI
TANGA IGITECYEREZO