Sandrine Horn Murorunkwere, umunyarwandakazi utuye mu Budage, ukora akazi ko kumurika imideri ituruka mu Rwanda akaba akunze gutumirwa mu ma Festival atandukanye yo kumurika imideri, ari muri Afrika Karabik Festival iri kubera mu Budage aho agaragaza imideri ituruka mu Rwanda akaba yarababajwe no kuba ataritabiriye Show ya Mercedes Benz.
Amaze gukora ahantu hatatu hatandukanye ariho muri Regensburg
na Starnberg ndetse no muri Könisgbrunn aho yakoreye igikorwa yateguye cya Fashion
Show. Yadutangarije ko asigaje ahandi hane ariho; Freising, Landshut, Passau,na
Australie ndetse kuri ubu akaba ari kwitegua kwerekeza muri Tokyo mu bikorwa
byo kumurika imideri mu gikorwa cya Kigali Fashion Week kizabera, Tokyo, Canada
na United Kingdom n’ahandi.
Ubwo bamurikaga imideri yo mu Rwanda muri Afrika Karabik Festival
Mu mpera za Gicurasi nibwo uyu munyamideri yatangiye kujya muri ‘Afrika
Karabik Festival’ naho mu ntangiriro z’ukwezi kwa 6 akaba yarateguye igikorwa
cye bwite cyo kumurika imideri ibintu ahamya ko abantu bishimiye cyane
bakanamusaba kujya abikora kenshi bikanamuhesha amahirwe menshi n’icyizere byo
gukomezanya n’izo Festival amaze iminsi amurikamo imideri, aho agaragaza
imyenda yaturutse mu Rwanda.
Mu gikorwa yateguye cyo kumurika imideri
Sandrine Horn Murorunkwere, ni nyina w’umuhanzikazi
ukiri muto uzwi ku izina rya Babo wakoranye indirimbo na Urban Boyz bise ‘Ich
Liebe Dich’ n’indi yitwa ‘Turn Up’. Ubwo uyu mubyeyi yaganiraga n’umunyamakuru
wa INYARWANDA yavuze aho bagiye bajya ndetse n’amatariki bagiyeyo kuko
batangiye tariki 25 Gicurasi 2019 bikazarangira ku itariki 27 Nyakanga 2019
akabona kujya muri Tokyo.
Itsinda ry'abanyarwanda baba mu Bubiligi bagiye kuririmba muri iyo Festival
Yadusangije agahinda yagize ku bwo
kuba ataritabiriye Fashion Show ya Mercedes Benz aho yagize ati “Nari kuza muri show ya Mercedes Benz na
Kigali Fashion Week ariko kuko narifite akazi keshi inaha ntibyankundira. Ariko
maze gukorera i Kigali ntumiwe na Munyeshuri John wa Kigali Fashion ndetse
tumaze no gukorana show zabereye Brusel na Holland umwaka ushize.” Iyi
Festival arimo ubu yatangarije INYARWANDA ko yateguwe n’umunyakenya yitwa Anna
Penzi, naho we agatumirwa nk’umu Design umurika Made in Rwanda.
Sandrine Horn Murorunkwere, nyina wa Babo yababajwe no kutitabira ibirori bya Mercedes Benz
Ubwo twamubazaga icyamuteye kwitabira iyi Festival
yagize ati “Icyanteye kwitabira iyi Festival
ni uko nashaka kwerekana ibikorerwa iwacu ndetse nkamenyekanisha igihugu cyanjye,
u Rwanda nifashishije Brande yanjye yitwa ‘Sahorn Design’.” Yasoje atubwira
ko umwaka utaha nyuma yo kuva Tokyo na Amerika mu bikorwa byo kumurika imideri
agomba kuzaza mu Rwanda.
ANDI MAFOTO Y'IMYENDA YA MADE IN RWANDA BAMURIKA
TANGA IGITECYEREZO