Benjamin Gashamura ukoresha izina rya Pastor Ben mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Sinigeze mbona umukiranutsi’ yakoranye n’umuhanzi Theo Bosebabireba.
Pastor Ben ubusanzwe ni umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ku Kitabi akaba ari n’umupasiteri. Yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo yayihimbye ivuye mu ihishurirwa ridasanzwe yagize avuye gusenga mu giterane yari yatumiwemo i Rusizi.
Yabwiwe ko gukorera Imana ari ukwiteganyiriza ko nta na rimwe yigeze abona umukiranutsi arekwa. Yanavuze ko iyi ndirimbo yayanditse kugira ngo amenyeshe abantu ko Imana itagusiga. Yagize ati “…Hari igihe ibintu binyuranye bijya bitera abakiristo ndetse bikabagora gusa Yesu ntiyakureka ntabwo yagutererana yaba mu byago ndetse no mu makuba aba ahari."
Iyi ndirimbo ije ikurikira iyo yise ‘Sambu italumba’ aherutse gushyira hanze nayo yari yakoranye na Theo Bosebabireba. Yavuze ko gukorana bya hafi na Theo Bosebabireka ari uko yabonye afite impano idasanzwe.
Yagize ati “Impamvu nkunda gukorana na Bosebabireba n’uko nabonye afite impano idasanzwe ndetse ndashima Imana yakujije impano ye nawe ndamushimira ubwitange bwe.” Pastor Ben avuga ko kuba atarahise akora amashusho y’iyi ndirimbo ari uko Bosebabireba atari mu Rwanda ari kubarizwa muri Kenya.
Pastor Ben wakoranye indirimbo na Theo Bosebabireba
Bosebabireba wakoranye indirimbo 'Sinigeze mbona umukiranutsi' na Pastor Ben
UMVA HANO INDIRIMBO 'SINIGEZE MBONA UMUKIRANUTSI' YA PASTOR BEN NA TEHE BOSE BABIREBA
TANGA IGITECYEREZO