Kuwa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2019 hasojwe imikino yo kwibuka mu mukino wa Basketball, imikino mpuzamahanga yari yahuje ibihugu bitatu (3) kuva tariki ya 5 Kamena 2019. REG na The Hoops niyo makipe yatwaye ibikombe bikuru.
Mu cyiciro
cy’abagabo basazwe bakina Baskeball, REG BBC yatwaye igikombe itsinze Patriots
BBC amanota 74-71 ku mukino wa nyuma. Nijimbere Guibert (Patriots BBC) yabaye
umukinnyi w’irushanwa (MVP).
The Hoops
yagitwaye mu bagabo nyuma yo gutsinda APR WBBC, PJB Goma, Scandinavia WBBC na
RP-IPRC Huye WBBC bityo iyi kipe ya Moise Mutokambali isoza irushanwa rya 2019
ifite amanota umunani (8 Pts). Micomyiza Rosine (The Hoops) yabaye umukinnyi w’irushanwa
(MVP)
Ngandou Bienvenue wa REG BBC agenzura umupira bakina na Patriots BBC ku mukino wa nyuma
Mu cyiciro
cy’abigeze gukina uyu mukino w’intoki wa Basketball, REG BBC yatwaye iki
gikombe mu bagore , Akimana Aisha Kabange aba umukinnyi w’irushanwa (MVO) mu
gihe mu bagabo cyatwae na UGB ndetse Cyusa Jean Luc aba umukinnyi w’irushanwa
(MVP).
Nyuma y’iyi
mikino yabaye mu buryo bwihuse ikarangirira ku gihe cyari cyagenwe, hari
byinshi byayiranze ahanini byagiye bisiga amasomo abantu bafatiraho urugero mu
kugira urundi rwego bageraho mu buryo butandukanye.
Muri iyi
nkuru tugiye kureba ibintu icumi twigiye muri iri rushanwa.
10. Amakipe yo
mu Rwanda aracyafite umukoro
Akenshi iyo
u Rwanda rwahuye n’ibindi bihugu usanga iyo rudatsinzwe runganya cyangwa bikaba
ibindi. Gusa muri Basketball y’amakipe (Clubs) siko byagenze mu mikino ya GMT
2019 kuko ibikombe byose byasigaye mu Rwanda.
Gusa nubwo
mu bagabo u Rwanda rwatwaye ibikombe ntabwo ari uko amakipe yahatanye n’ayari
avuye hanze akomeye kuko mu makipe y’abagabo yari mu Rwanda, ikipe ya Terreur
BC (DR Congo) niyo kipe yari ifite ubukana buri hejuru ku buryo byanashobokaga
ko yagera ku mukino wa nyuma.
Dushingiye
ku ikipe ya Terreur BC (DR Congo) ni ikipe ifite abakinnyi ubona bashyitse,
bafite imbaraga, umuvuduko n’ubuhanga ku buryo guhura nabo utiteguye muri byose
watsindwa hakiri kare.
Umuntu
wafashe umwanya we uhenze akareba umukino wahuye Terreur BC na REG BBC mu
matsinda ndetse n’umukino wabahuje na Patriots BBC muri ½ cy’irangiza, yabonye
ko abakinnyi ba Terreur BC barusha imbaraga abandi bose bakina mu makipe
akomeye mu Rwanda.
Imbaraga ni
kimwe mu bintu amakipe yitaho kuko uretse kuba ikipe iba ifite umutoza mukuru n’uwungirije,
ni itegeko ko buri kipe igomba kuba ifite umutoza ushinzwe kongera imbaraga z’abakinnyi
(Physical Coach). Mu Rwanda usanga amakipe abafite ari macye by’umwihariko muri
Basketball.
BC Terreur yasize yerekanye ko abakinnyi baba muri shampiyona y'u Rwanda bafite imbaraga zidahagije
Aganira n’abanyamakuru
nyuma yo guterura igikombe, Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC yavuze
ko irushanwa ryari rikomeye ariko bishimiye ko batwaye igikombe baciye ku
makipe akomeye.
Abajijwe uko
yabonye ikipe ya BC Terreur, Kubwimana yavuze ko ari ikipe nziza akandi
ibarusha imbaraga umukinnyi ku mukinnyi nubwo bayitsinze.
“Terreur ni
ikipe nziza kuko kuyitsinda byaratugoye. Iyo ubarebye ubona buri umwe akomeye,
bafite imbaraga kuturusha. Nibaza ko natwe twahakuye isomo tugiye gushaka uko
twazamura ingufu”. Kubwimana
09.Abafana bo
mu Rwanda bakwiye kwiga gushabuka
Mu Rwanda
usanga uretse no muri Baskeball ahubwo bikaba ari rusange mu mikino yose,
usanga bafana ikipe bari inyuma ari uko iri imbere mu musaruro mu gihe isubiye
inyuma nabo bagaceceka.
Ibi
bitandukanye no mu bindi bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
aho abafana batari hejuru ya 30 bafata sitade nto ya Remera bagacecekesha
abanyarwanda barenga ibihumbi 2000.
Gushabuka kw’abafana
muri Afurika bizwi cyane mu bihugu by’Abarabu aho ushobora gusanga abafana batanu
(5) bashobora gushyigikira ikipe yabo iri mur sitade yuzuye ibihumbi 45,000
buri wese akabarangamira areba ibyo barimo.
Niba
abanyarwanda banyoterwa n’intsinzi, yabura abakinnyi bakavuga ko ntako
batagize, abafana nabo barasabwa kujya bafana ikipe kuva ku munota wa mbere
kugeza kuwa nyuma bityo bakareka gutererana ikipe yabo mu gihe isimbirijwe.
08.Nkurunziza
Chris Walter (REG BBC) yagaragagaje ko akomeje kuzamuka mu mikinire.
Kuwa Gatanu
tariki 31 Gicurasi 2019 ikipe ya REG BBC yatsinze Patriots BBC amanota 70-53 mu
mukino w’umunsi umwe wa MTN Yolo Hoops. Muri uyu mukino nibwo abakurikira
umukino wa Basketball babonye Nkurunzia Chris Walter ahagaze neza akanafasha
REG BBC gutsinda Patriots BBC.
Nyuma yo kubona
uburyo Nkurunziza yazamutse ndetse akaba asigaye aza mu bakinnyi batanu babanza
mu kibuga, twaganiriye na Ngwijuruvugo Patrick umutoza mukuru wa REG BBC avuga
ko nawe abizi ko uyu mukinnyi yazamutse ndetse yabigizemo uruhare.
“Walter ni
umukinnyi mwiza kandi ngira ngo mu mikino micye ishize yagize ikibazo mu ivi
bityo kugenda aza mu mikino biramugora ariko naragerageje ndamuganiriza muha
icyizere mwereka ko ari umukinnyi ukomeye kandi murabona ko yazamutse.
Umukinnyi azamurwa n’icyizere umutoza amugirira”. Ngwijuruvugo
07. Abatoza b’amakipe
ya Patriots, REG na APR BBC bungutse imyiteguro ya Playoffs.
Imikino ya
kamara mpaka muri Basketball izakinwa tariki 12 Nyakanga 2019 nyuma gato y’imikino
mpuzamahanga Nyafurika y’abangavu batarengeje imyaka 16 izabera mu Rwanda.
Abatoza b’amakipe
yo mu Rwanda azakina iyi mikino (Playoffs) bakunze kuvuga ko kuba iyi mikino
yaraje mbere bizabafasha kumenya aho bahera bategura.
Ngwijuruvugo
Patrick umutoza mukuru wa REG BBC yatwaye igikombe ari mu batoza bagaragaje ko
imikino ya GMT 2019 izamufasha mu gihe cya Playoffs.
“Ni byiza
kuko aya ni amarushanwa ameze neza adufasha gutegura tubanje kureba aho amakipe
yacu ageze bityo tugakosora kugira ngo tuzakine playoffs dufite imyiteguro
ishoboka kandi abakinnyi bacu byabafashije kongera umubare w’imikino”.
Ngwijuruvugo
Kalim Nkusi
umutoza mukuru wa APR BBC nawe yunez mu rya Ngwijuruvugo avuga ko iyi mikino
yabafashije cyane mu bijyanye no gutegura imikino iri imbere ya Playoffs kuko
ngo bibaha umwanya mwiza wo gukosora amakosa.
“Imikino ya
playoffs niyo izatanga uwuzatwara igikombe. Tuzahura na Patriots kandi
twarahuye muri GMT iradutsinda. Amakosa abakinnyi bahuye nayo barayazi kandi
nanjye narayabonye kandi niyo tuzakosora cyane”. Kalim
REG BC,
Patriots BBC, ESspoir BBC na APR Basketball Club niyo makipe azakina imikino ya
nyuma ya Playoffs 2019 kuva tariki 12 Nyakanga 2019.
06.Nijimbere
Guibert yagaragaje ko afite umwanya muri Patriots BBC.
Nijimbere
Guibert ni umukinnyi usanzwe akina muri RP-IPRC Kigali BBC kuri ubu akaba
amazemo imyaka ibiri nyuma yo kuva mu Burundi aho yakinaga.
Mu mikino ya
GMT 2019, Nijimbere yitabajwe n’ikipe ya Patriots BBC kuko biba byemewe gutira
umukinnyi akagukinira muri iyi mikino.
Nijimbere
yitwaye neza muri iyi mikino ndetse birangira abaye umukinnyi w’irushanwa
(MVP/Most Valuable Player).
Muri iyi
mikino, uyu musore yagiye afasha Patriots BBC kuzamura amanota ndetse imikino
imwe n’imwe akaba urufunguzo rwo kuyitsinda. Byagaragaje ko muri Patriots BBC
ataburamo umwanya uhagije wo gukina.
Nyuma y’umukino
wa nyuma, Nijimbere yabwiye abanyamakuru ko atagira icyo avuga ku bijyanye no
gusinyira Patriots BBC kuko ngo haracyari igihe cyo gutegereza.
05.Mike
Buzangu yagaragaje ko agifite umupira mu ntoki
Ikipe ya
Patriots BBC yakinnye imikino ya GMT 2019 ifite Mike Buzangu umukinnyi
wamenyakanye mu Rwanda akina muri CSK na KBC.
Nyuma y’imyaka
ine adakina umu Rwanda, Mike Buzangu yagarutse mu Rwanda akinira ikipe ya
Patriots BBC ndetse abafana bongera kumwakira neza bitewe n’ubuhanga yongeye
kwerekana ko ntaho bwagiye.
04.REG BBC
ifite abakinnyi bahagije bayifasha guhatana umukino wose
Akenshi iyo
ikipe ya REG BBC igiye guhura na Patriots BBC ugaca mu bantu ubaza iyo baha
amahirwe, usanga umubare munini uha amahirwe Patriots BBC kurusha REG BBC. Gusa
REG BBC birangira itsinze.
Ahanini
ikipe ya REG BBC usanga nta bafana igira bahagije bayijya inyuma. Gusa iyi kipe
bimaze kugaragara ko ifite umubare munini w’abakinnyi bari ku rwego rwiza rwo
kuba buri umwe yabanza mu kibuga akitwara neza.
REG BBC (L-R) ishobora kwicaza Kami Kabange,Chris Waltwer Nkurunziza, Beleck Bell, Mukengerwa Benjamin, Kaje Elie, Kuwbiamna Ali na Shyaka Olivier abandi bagakina bakanatsinda
Kugira
abakinnyi babanza mu kibuga n’abasimbura bari ku rwego rumwe, bifasha cyane REG
BBC guhangana mu mukino kuva ku isegonda rya mbere kugera umukino urangiye.
Ubwo REG BBC
yakinaga na Patriots BBC ku mukino wa nyuma wa GMT 2019, ikipe ya Patriots BBC
yatangiye agace ka mbere irusha REG BBC amanota icumi (25-15). Gusa REG BBC
yaje kugenda yitabaza abakinnyi bayo ikuramo ikinyuranyo ku buryo basoje uduce
dutatu twa mbere banganya amanota 54-54.
Agace ka
nyuma kaje kuba amahire kuri REG BBC kuko yari ifite abasimbura beza bihurirana
Patriots BBC yari ifite umubare muto w’abakinnyi bakomeye itsindwa gutyo kuko
banabuze uwasimbura Mike Buzangu wari wujuje amakosa.
03.The Hoops
Rwanda ikipe imaze kwinjira mu banyabigwi
The Hoops
Rwanda ni ikipe ihatana muri shampiyona y’abagore mu gihe kinini gishize ntabwo
yakunze guhangara amakipe akomeye yarimo APR WBBC n’Ubumwe, amakipe asa n’ibigugu
muri uyu mukino.
Nyuma yo
kuba Ubumwe WBBC barabaye nk’aho badohotse mu rugamba rwo gushaka igikombe,
RP-IPRC Huye WBBC yaraje ifata intebe ikomeye mu rugamba rw’igikombe. Gusa kuri
ubu ikipe ya The Hoops yarabigaranzuye bose ikaba iri kubatwara ibikombe
ikanabatsinda mu mikino ikomeye.
The Hoops
Rwa yatwaye igikombe cya GMT 2019 itsinze RP-IPRC Huye WBBC, APR WBBC,
Scandinavia WFC na PJB Goma.
Ibi bivuze
ko iyi kipe igizwe n’abakinnyi bakiri bato yatangiye kwinjira neza mu rugamba
rwo gukomeza gutwara ibikombe kuko icya mbere cy’uyu mwaka yamaze kukibika.
02.Ubwitabire
bw’abafana bwari bushimishije
Amarushanwa
mpuzamahanga aryoshwa n’ubwitabire buhagije ku bibuga biba byakiriye imikino
itandukanye.
Muri GMT
2019 byabaye amahire abafana baritabira kuva ku munsi wa mbere kugera ku mikino
ya nyuma aho sitade nto ya Remera yongeye kuzura.
01. Abayobora
APR Women BBC bakwiye kongera kuyitecyerereza bakayiha ikindi cyerecyezo
Kuva mu 2015
kuzamura kugeza mu 2019, ubona ikipe ya APR Women Basketball Club, ikipe y’abakobwa
ya APR y’abakina Basketball igenda icika integer buhoro buhoro kuko kuri ubu
bidakunda kuyorohera ko yatsinda amakipe bahatanira ibikombe.
Mugwaneza Charlotte n'umupira hagati mu bakinnyi ba The Hoops
Akenshi iyo
ubona ikipe ya APR WBBC ikina ubona ifitemo abakinnyi bakomeye batari benshi
kuko usanga iyo Mugwaneza Charlotte, Kantore Sandra, Twisungimana Marthe,
Akimana Ange na Muhoza Jordan bavuye mu kibuga ubura abandi bakinnyi bafasha
APR WBBC kubona intsinzi.
Nk’ikipe ya
APR WBBC yigeze kuba ubukombe, ntabwo byaba ari ibintu byiza mu gihe yakomeza
kugenda abantu bareba mu gihe batigeze banavuga ko bavuye kuri gahunda yo
gushaka ibikombe.
TANGA IGITECYEREZO