Ikigo gicuruza telefoni zigezweho, TECNO Mobile Rwanda, cyatangaje abanyempano 10 mu ngeri zitandukanye bazavamo umwe wegukana irushanwa ‘SparkYourTalent’ ryateguwe ku bufatanye na Label ya The Mane.
Kuri uyu wa kabiri tariki 04 Kamena 2019 nibwo TECNO ifatanyije na The Mane bemeje abanyempano 10 bazatoranywamo umwe wegukana irushanwa agahembwa miliyoni 1 Frw. 10 batoranyijwe muri 30 bari bageze mu cyiciro cya kabiri cy’irushanwa.
Biteganyijwe ko uzegukana iri rushanwa ryatangijwe muri Mata 2019, azahembwa miliyoni 1 Frw asinye amasezerano y’umwaka y’imikoranire na Label ya The Mane.
Uko ari 10 buri wese azahembwa telefoni ya Tecno 3 pro.
Abatsinze mu cyiciro cyo kuririmba ni Umutoni Olivia, Karambizi JD, Cyusa A. Serge, Mbanda John, Umuhire O. (Nelly), Ossama Mohamed, Rutabana Huguess.
Umuraperi wabashije gutambuka muri iri rushanwa ni uwitwa N.Didier ukoresha izina rya T Benks. Umunyarwenya wabashije guhiga abandi ni uwitwa Niyonkuru Centon wamenyekanye ku izina rya Zaba.
Uwitwa Gasana we yagaragaje impano muri ‘sports’ abasha kwisanga ku rutonde rw’abanyempano 10 bazavamo uwegukana irushanwa.
Irushanwa “SparkYourTalent” ryatangijwe muri Mata 2019.
Rigamije kuzamura impano mu ngeri zitandukanye, ubuhanzi, kubyina, urwenya, ubugeni n’ibindi.
Ryanateguwe kandi hagamijwe kurushaho gukundisha no kumenyakanisha birushijeho telefoni ya Spark3 n’iyigwa mu ntege Spark3 pro zashyizwe ku isoko na TECNO Mobile.
Abagera kuri 230 ni bo bari biyandikishije mu irushanwa.
Tariki 21 Kamena 2019, icumi bageze mu cyiciro cya nyuma bazahatanira imbere y’umubare munini w’abafana (aho bizabera ntiharatangazwa), hanyuma utsinze atangazwe kuya 29 Kamena 2019.
Ibigenderwaho ni 40% y’impano ye, 40% y’abamushyigikiye mu irushanwa ndetse na 20% y’abagize akanama nkemurampaka k'irushanwa.
Umuhanzikazi Queen Cha ni ambasaderi w'irushanwa 'SparkYourTalent'
TANGA IGITECYEREZO